Igiti cya kawa

Kubijyanye na Wikipedia
Igiti cya Kawa

Mu kinyejana cya 16 nibwo bamenyekanishije amacyane akozwe muri iki gihingwa. no muri ikigihe cyacu iki Igihingwa cyanditse amateka nko muri leta Zunze ubumwe za Amerika hinjizwa amatoni arenze miliyoni y’ ikawa yonyine ku mwaka. Kugira akamenyero ko kunywa ikawa bigira uyinywa imbata yayo bikamukururira akaga haba kumpagarike no mubwenge ari nacyo gituma ibarirwa mubiyobyabwenge. Kimwe n’ ibindi bimera bibarirwa mubwoko bw’ ibiyobyabwenge (drugs) nk’ opium, caffeine igize ikigihingwa, ishobora kwifashishwa mubuvuzi bwazimwe mundwara mugihe runaka. Ariko nubwo bimeze bityo kuyinywa igihe ishobora kubata umuntu kandi igatera ingorane zitandukanye.[1]

IMITERERE Y’ IKAWA N’ AHO IKORESHWA[hindura | hindura inkomoko]

Igiti cy'ikawa.

Ikawa ikungahaye muri alcaloide yitwa trimethyl xanthine izwi ku izina rya caffeine, igizwe na 1 kugeza kuri 2% byibiyigize. Nanone irimo Amavuta ( huile essentielle) ari nayo iyiha impumuro yayo acidecafeique, iyi essence igenda ibabura inzira zigogora. Acides cafeique na chlorogenique bitera kwihagarika ( diueretique), igira n’ ibindi byinshi nka nitrogenes zirema irigutegurwa munganda. Caffeine ni alcaloide iri mubwoko bwa xanthine, muburyo bw’ubutabire ijya kubarwa neza nka purine na acide urique.[2][3]

IKAWA ISHOBORA GUTERA INGORANE ZIKURIKIRA[hindura | hindura inkomoko]

IKANGURA INZIRA Z’ UBWONKO[hindura | hindura inkomoko]

iyo umaze kunywa icyayi cy’ ikawa ushobora kumva aribwo ukangukiye gukora imirimo isaba ubwenge. Nubwo bimeze bityo igabanya ubushozi bwo gufata mu mutwe no kuuza ibyo wize. akorana umuvuduko udasanzwe ariko harimo amakosa menshi. Ibyo yiyumvagamo nko gukangukanguka kintekerezo no kubanguka kubwonko bikurikirwa n’ umunaniro mwinshi nyuma y’ amasaha make gusa afashe ikawa, agatima kagatera gashaka indi kawa.[4]

ikawa

Ibyo biterwa nuko yifitemo ubushobozi bwogukangura inzira zubwenge kandi by’ amajyejuru gusa. Ikirahure cy’ ikawa ntakintu nakimwe igira gitunga ubwonko bukenera mumikorere yabwo isanzwe nka glucose n’ amavitamine yo mugatsiko ka B, lecithine cyangwa imyunyungugu ( phosphore, calcium n’ indi). Ikwa irakangura ariko ntitunga, iyo ifashwe kurugero rwo hejuru, irangija kandi igaca intege imikorere y’ ubwonko.[5][6]

IMIGENDERE Y’AMARASO[hindura | hindura inkomoko]

icyayi cya kawa

Ikawa itanga imbaraga zo gutera k’ umutima no kuzamuka k’ umuvuduko w’ amaraso. Bikwiriwe kuzirikanwa ko uko ujyenda ukoresha ikawa itera gukora nabi kw’ Imitsi y’ umutima, ibyo bikagaragazwa n’ ibyo bita tachicarirdies na arythime ( akajagari mu miterere y’ umutima). Caffeine itera wiyongera kwa adrenaline mu maraso, maze ibyo bikaba intandaro ikomeye y’ indwara yo guhagara k’ umutima ( attaque cardiaque).[7][8]

URWUNGANO NGOGOZI[hindura | hindura inkomoko]

ikawa itera ubwiyongere bw’ivuburwa ry’ indurwe yo mugifu ( sucs gastriques) ibyo bishobora ugira umumaro mugihe runaka mugihe bibaye ngombwa. Ariko ikoreshwa ryayo igihe kirekire bishobora gutera ubwiyongere bukabije, ibyo bigatera ibisebe mugifu no mumara mato ( gastro-duodenal), kimwe na colite, bitewe n’ Amavuta aryaryata izo nzira ayigize. Kugira akamenyero ko kunywa ikawa nanone bibera umutwaro umwijima ( foie).[9][10]

KUGIRA AKAMENYERO[hindura | hindura inkomoko]

ko gukoresha ikawa cyane byagaragajwe neza ko bifitanye isano na cancer y’ uruhago, urwagashya ( pancreas) n’ iyo mu iherezo ry’ amara manini ( colon), n’ ubwiyongere bukabije bw’ urugimbu rwinshi mu maraso.Imikoreshereze y’ ikawa ishobora kwemerwa mu buvuzi bukurikira niba ntabundi buryo Buhari bwayisimbura muruwo mwanya kandi bufite ingaruka nke ugereranije n’ akaga itera.[11][12]

INTOXICATION ALCOOLIQUE AIGUE[hindura | hindura inkomoko]

Ikawa ishobora kuburizamo bona nubwo Atari muburyo bwuzuye, ingaruka zo guhungabana kw’ inzira zubwenge zizanywe n’ uburozi bwinzoga mubwonko.Ushobora kuyikoresha nk’ umuti kugira ngo ukangure uwishwe n’ inzoga. Kuvura umusinzi neza bisaba kumuha urugero ruhagije rwa vitamin B COMPLEXE, kandi ikawa ntiyigira.[13][14]

Ubuhinzi bwa Kawa

LIPOTHYMIE,[hindura | hindura inkomoko]

ni indwara irangwa no gusa nubuze ubwenge by’ akanya gato, ugasa nugize ikizungera, biterwa no kutagera neza kw’ amaraso mubwonko, ugasa n’ uzimiye. Bishobora guterwa no gucika intege bizanywe n’ imirimo yagahanyu cyangwa umunaniro ukabije wo mu bwenge, stress, intimba n’ amajune, amarangamutima akabije, ubwoba no gutumutwe ( panique), ubwoba buzanywe n’ ibintu runaka nko kujya muri escenceur,indege, Imodoka… aribwo bita (phobie), nanone iyi ndwara ishobora guterwa no kubura isukari mu maraso, ubushuhe bwinshi, kugabanuka kwamazi mu mubiri, imiti imwe n’ imwe… ikawa kuri iyingorane ishobora gutanga igisubizo cy’ akanya gato nk’ ingoboka ariko, ariko si umuti ukiza. Birakwiriye ko hatangwa ubuvuzi bwiyondwara hashingiwe mucyayiteye.[15][16]

UMUTWE CEPHALEES, MAUX DE TETE, MIGRAINE,[hindura | hindura inkomoko]

Itewe na grippe cyangwa ikomotse kubyo bita catarrhale iterwa no kwiyongera kururenda munzira z’ ubuhumekero, bishobora gutuma ubwonko butageramo umwuka wa oxygene neza, na none n’ ingorane y’ umuriro ( fievre): ikawa ishobora kugabanya ubwo buribwe bw’ umutwe, kandi ikazana ihembura kurwaye gripe. Muribyo bibazo nibyiza gukoresha ibindi bimera bivura neza grippe kandi bidafite ingaruka nk’ izikawa, kandi byongera ubudahangarwa bw’ umubiri.[17][18]

IBINDI[hindura | hindura inkomoko]

Ikawa ntabwo ikwiriye gukoresha muburyo buhoraho, kimwe nokuyikoresha nk’ umuti, bitewe na caffeine, igira imbata uyikoresha. Niba ikoreshejwe nk’ umuti, ntukarenze urugero ruteganijwe, ibirahure 2 cyangwa 3 kumunsi.

● Ikawa irabujijwe cyane ( contre-indique) kubantu bafite ibibazo bikurikira:

- ibisebe mugifu no mumara mato ( gastro-duodenal), gastrite, uburibwe bwo mugifu,

- colite,

- Nervosite ,

- Hypertension, Umuvuduko ukabije w’ amaraso- Cardiopathie, indwara y’ umutima

- arythmies, Gutimbaguza kumutima( gutera vubavuba kumutima)

- Indwara ya Goutte, acide- utwite ( ikawa ishobora gukereza imikurire y’ umwana utwite),

- uwonsa ashobora guhererekanya caffeine n’ uwo atwite binyuriye mu mashereka.[19][20]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://mobile.igihe.com/ubukungu/article/ikawa-y-u-rwanda-yinjije-hafi-miliyari-10-frw-mu-cyumweru-kimwe
  3. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  4. http://jkanya.free.fr/imvahonshya2003.html
  5. https://kiny.taarifa.rw/ikawa-iravuna-igatanga-ingororano/
  6. https://www.bbc.com/gahuza/50655194
  7. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/ikawa-y-i-nyamasheke-ni-yo-iryoshye-kurusha-izindi-mu-rwanda
  8. https://www.isangostar.rw/nyamasheke-hakenewe-imbaraga-zurubyiruko-mu-buhinzi-bwa-kawa
  9. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/ikawa-y-u-rwanda-ikomeje-gukundwa-ku-isi
  10. https://panorama.rw/starbucks-icuruza-ikawa-yakiriwe-na-perezida-kagame/
  11. https://rba.co.rw/post/Mu-Rwanda-ikawa-ihahingwa-inyobwa-ku-kigero-cya-3-gusa
  12. https://umutihealth.com/ikawa/
  13. https://www.youtube.com/watch?v=0sM_5d6QPVs
  14. https://www.radiyoyacuvoa.com/a/a-18-2008-10-27-voa1-93022234/1265207.html
  15. https://kiny.taarifa.rw/u-burusiya-buherutse-kugura-ikawa-nyinshi-yu-rwanda/
  16. https://umuseke.rw/2023/01/ikawa-yoherejwe-mu-mahanga-mu-cyumweru-kimwe-yinjije-miliyari-2frw/
  17. https://ikawa.rw/
  18. https://igisabo.rw/2022/10/10/ikawa-yu-rwanda-ikomeje-guca-uduhigo/
  19. https://www.ikawacoffee.com/
  20. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-27. Retrieved 2023-02-27.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)