Igiti cy'umuravumba ni ikimera abanyarwanda bazi kuva kera, ku buryo hari n’imvugo abantu bakoresha iyo bashaka kumvikanisha ko umuntu azwi cyane bakagira bati:"Kanaka ni kizwi na bose nk’umuravumba."[1][2]
Igiti cy'umuravumbaIkindi kandi ngo umuravumba ukoreshwa hagendewe ku hantu wameze, kuko umuravumba wo ku gasi ngo urakara cyane ku buryo n’uwukoresheje aba akwiriye kwitwararika agakoresha muke ugereranyije n’umuravumba uterwa mu ngo z’abantu. Umuravumba kandi ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu kanwa, kuko imiti ikomoka ku bimera ivura indwara zifata mu nzira z’ubuhumekero, imyinshi muri yo iba ivura n’indwara zo mu kanwa, kuko izo ndwara zigirana isano rimwe na rimwe.[1][4][3]
1/4 cy''akayiko ku mwana muto uzi kurya (+8months) mu gitondo na nimugoroba
1/2 cy'akayiko ku mwana mukuru uri hejuru y'imyaka 5
Akayiko kose ku muntu mukuru. Uyu muti uzirana no kuwufatana n'indi miti cyane cyane iya kizungu. Kirazira rwose kuwufatanya n'indi miti Wawushyira kandi mu gikoma cy'ibinyameke kitarimo amata icyo gihe wanawunywa nta cyo urwaye mu rwego rwo kwikingira.[5]
B. Ku ndwara nka Gapfura, Angines, Ibikweto, Ikirimi, ufata bya bibabi bimaze gushya ukabisigaho ubuki bw'umwimerere maze ukinjiza mu muhogo ugakuba. Ibi biba byiza iyo bikozwe na muganga uzi neza aho agomba guhara (gukuba mu mihogo).[5]
C. Ku ndwara y'umutwe udakira
Bya bibabi babikandira mu mikanana 2 mu buryo bungana maze umurwayi akararama bakamusuka uwo muti mu mazuru agakomeza kurarama kugeza yumvise ko ugeze mu nda uciye mu kamironko ( pharynx)[5]