Igiti cy'umuravumba

Kubijyanye na Wikipedia
Igiti cy'umuravumba

Igiti cy'umuravumba ari ikimera Abanyarwanda bazi kuva kera, ku buryo hari n’imvugo abantu bakoresha iyo bashaka kumvikanisha ko umuntu azwi cyane bakagira bati ‘Kanaka ni kizwi na bose nk’umuravumba.[1][2]

Umuti[hindura | hindura inkomoko]

  • umuntu arwaye inkorora ashobora gufata utubabi dukeya akaduhekenya, akamira amazi yatwo, gusa akirinda kuwukoresha ari mwinshi kuko wamutera ikindi kibazo.[1][3]
  • Igiti cy'umuravumba
    Ikindi kandi ngo umuravumba ukoreshwa hagendewe ku hantu wameze, kuko umuravumba wo ku gasi ngo urakara cyane ku buryo n’uwukoresheje aba akwiriye kwitwararika agakoresha muke ugereranyije n’umuravumba uterwa mu ngo z’abantu. Umuravumba kandi ukoreshwa mu kuvura indwara zo mu kanwa, kuko imiti ikomoka ku bimera ivura indwara zifata mu nzira z’ubuhumekero, imyinshi muri yo iba ivura n’indwara zo mu kanwa, kuko izo ndwara zigirana isano rimwe na rimwe.[1][4][3]
  • amababi y'umuravumba
    Uyu ni umuti abantu bose bakagombye kumenya gukoresha bityo abantu bakajya bivura indwara zoroheje nk'inkorora ibicurane kubabara mu gatuza kubera gukororaIcyakora kuwukoresha byakurinda indwara zikomeye nka sinusites, angines, asima, gapfura, bronchites, ikirimi, ibikweto n'izindi zifata imyanya y'ubuhumekero[5]

Uko utunganywa:[hindura | hindura inkomoko]

A. Ku nkorora y'abana n'abakuru

1. Toranya ibibabi byeze 2 by'umuravumba ubyoze neza.

2. Bishyire mu rukoma uhambirize ko ikirere cy'ingabo kibisi

3. Shyira munsi y'imbabura cg mu ziko ukomeze kugenzura ko ushya uwurinde gushirira

Ku bakoresha gaz kd batabasha kubona urukoma washaka ibibabi nka 4 noneho ukabitunganya byose maze ukabigerekeranya ukabirambika hejuru y'umufuniko w'isafuriya utetse. Komeza ubyubike, ubyubure kugeza bihiye neza maze ukuremo 2 by'imbere abe ari byo gukoresha iby'inyuma ubite.[5]

4. Bikimara gushya karaba neza uvugute ibyo bibabi ugenda ukandira ku kiyiko cg mu gakombe gasukuye neza.

Uko unyobwa[hindura | hindura inkomoko]

  • 1/4 cy''akayiko ku mwana muto uzi kurya (+8months) mu gitondo na nimugoroba
  • 1/2 cy'akayiko ku mwana mukuru uri hejuru y'imyaka 5

Akayiko kose ku muntu mukuru. Uyu muti uzirana no kuwufatana n'indi miti cyane cyane iya kizungu. Kirazira rwose kuwufatanya n'indi miti Wawushyira kandi mu gikoma cy'ibinyameke kitarimo amata icyo gihe wanawunywa nta cyo urwaye mu rwego rwo kwikingira.[5]


B. Ku ndwara nka Gapfura, Angines, Ibikweto, Ikirimi, ufata bya bibabi bimaze gushya ukabisigaho ubuki bw'umwimerere maze ukinjiza mu muhogo ugakuba. Ibi biba byiza iyo bikozwe na muganga uzi neza aho agomba guhara (gukuba mu mihogo).[5]

C. Ku ndwara y'umutwe udakira

Bya bibabi babikandira mu mikanana 2 mu buryo bungana maze umurwayi akararama bakamusuka uwo muti mu mazuru agakomeza kurarama kugeza yumvise ko ugeze mu nda uciye mu kamironko ( pharynx)[5]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://lavierebelle.org/umuravumba-tetradenia-riparia
  2. https://www.kigalitoday.com/ubuzima/ubuvuzi/article/ibi-bimera-bifite-ibanga-mu-buvuzi-gakondo
  3. 3.0 3.1 https://www.youtube.com/watch?v=6mwWwvR7BT0
  4. https://thinkbig.rw/umuravumba-tetradenia-riparia-ni-umuti-utangaje/
  5. 5.0 5.1 5.2 5.3 5.4 https://thinkbig.rw/umuravumba-tetradenia-riparia-ni-umuti-utangaje/