Igisheke

Kubijyanye na Wikipedia

Igisheke ni igihingwa kiboneka mu Rwanda, gihingwa ahantu henshi kuko ntaho kitera haba ku misozi cyangwa mu bishanga. Gusa usanga ababirya babifata muburyo butandukanye. Uretseko ababihinga bibabera isoko yo gukirigita ifaranga, usanga kubabirya abenshi batazi umumaro iki gihingwa kimariye umubiri w’umuntu. Usanga kubakuru bagifata nk’ikiribwa cy’abana, hari nabagifata nk’ikiribwa cy’abantu baciriritse nyamara hagendewe ku ntungamubiri iki gihingwa gikungahayeho cyaribwa kurusha ibindi binyamasukari.

Igisheke

Imimaro yigisheke[hindura | hindura inkomoko]

  1. Igisheke gitera imbaraga umubiri kuko gikungahaye ku masukari karemano arinda umuntu kugira umwuma kandi uyu mutobe uba mu gisheke wongera imbaraga kurusha ibindi binyobwa tumenyereyemo isukari.
  2. Igisheke nubwo kandi kigira mutobe uryohera cyane ariko wifitemo isukari nziza cyane kubarwayi ba diyabete, kuko Uyu mutobe wifitemo intungamubiri zigabanya isukari yo mu maraso.
  1. Mu mutobe w’igisheke higanjemo. Calcium, magnesium, potassium, ubutare, na manganese. Kandi bigabanya amahirwe yo kurwara indwara za kanseri ya prostate ku bagabo ndetse na kanseri y’amabere ku bagore.
  1. sugar cane
    Umutobe w’ibisheke wongerera imbaraga ibyubaka umubiri, utuma impyiko zikora neza, ugabanya uburibwe mu gasabo k’inkari ndetse ukura amabuye mu mpyiko.
  2. Kurya igisheke bigabanya amahirwe yo kwandura indwara zibonetse zose kuko wongerera imbaraga ubudahangwarwa bw’umubiri. Uyu mutobe kandi urinda indwara zimwe za zimwe zifata umwijima. Igisheke gituma umubiri usohora imyanda ndetse mu gihe cy’uburwayi kigabanya ubushyuhe umubiri udakeneye.
  3. Umutobe w’igisheke woroshya igogora kuko haba higanjemo Potasium
  1. Uyu mutobe utuma amenyo atangirika bigatuma umuntu atagira impumuro mbi yo mu kanwa kandi kigatuma umuntu agira amenyo y’umweru.
  2. Igisheke gikiza indwara ifata inzara zajemo amabara y’umweru, zigasubirana ibara risanzwe zigasa neza.
  1. Igisheke ni umuti w’indwara zimwe na zimwe zifata uruhu urugero umwera n’ise. Mu kwivura usiga uwo mutobe aharwaye ukareka ukumiraho.
  2. umurima w'ibisheke
    Bitewe na acide yitwa alph hydroxyl iba mu gisheke, uwakiriye agira uruhu runoze kandi rusa neza, bikarurinda gusaza, bityo agahorana itoto.

Igisheke ni ingirakamaro mu buzima bw’umuntu kandi gifasha gukomeza kugira ubuzima bwiza.Uramutse wihaye gahunda yo kurya ingingo y’igisheke buri munsi ntaho wahurira n’ indwara zifata mu myanya y’ubuhumekero nk’ibicurane ndetse hari n’izindi ndwara waca ukubiri nazo. Ntabwo dukwiye kurya igisheke kuko dufite inyota gusa ahubwo dukwiye kukirya twizera ko ari umuti w’indwara zinyuranye.

Ese isukari yo mu gisheke uhekenya itandukaniye he n’iyakuwe mu gisheke mu ruganda?[hindura | hindura inkomoko]

Aha twibutseko n’ubundi ibintu byinshi tubona bivuye mu nganda, biba byavuye ku bimera. Mu ruganda rero hari ibikurwamo n’ibyongerwamo, urugero twavuga ishwagara (chaux acide) yongerwamo kugirango isukari uyibone kuriya ari udusaro, molasses yo ni nk’ibisigazwa kuko iratabwa nyamara nayo ifite intungamubiri. Ibi byose rero bituma isukari ukuye mu gisheke uhekenye cyangwa usekuye ubwawe ukora umutobe iruta kure isukari yo mu ruganda.

sugar cane plantation

Uko igisheke gihingwa[hindura | hindura inkomoko]

Igisheke ni igihingwa cyenda kumera nk’ikibingo kibyibushye. Bakeka ko gikomoka muri Aziya y’epfo. Umubyimba wacyo ugizwe n’ingingo nyinshi.


Igisheke gishobora kuba kigufi cyangwa kirekire.

Gishobora no kugira ingeri ngufi cyangwa ndende byose biterwa n’ubwoko bwacyo cyangwa ubutaka kirimo.

Hariho ubwoko bw’ibisheke bushobora kugira uburebure bwa metro ebyiri kugera kuri eshanu.

Ingingo z’ibisheke by’ubwo bwoko zishobora kugira uburebure buri hagati ya santimetero indwi na santimetero makumyabiri n’ebyiri.

Ubusanzwe igisheke ntigishamikira hejuru y’ubutaka.Ku gitsina cyacyo havuka ibishibuka.Mu butaka bwiza igisheke gishobora kugira kuva ku bishibuka cumi kugeza kuri makumyabiri.

Igitsina kimaze igihe kirekire mu butaka, gishibuka ibisheke byinshi ariko bikaba bitoya.

Imizi y’igisheke ntiyuma vuba.

Ku ngingo z’igisheke haba amababi agaramye, yashobora kugira metero ebyiri z’uburebure.Kigira ingingo ziteye nk’iz’urubingo.

igisheke

Batera ingeri zifite amapfundo, ariko izera neza ni izo ku gice cyo ku mutwe.

Iyo bamaze gutunganya umurima bawucamo utugende duteganye dufite santimetero makumyabiri n’eshanu.

Utwo tugende bakaturambikamomo ingeri zifite nka santimetero eshanu kandi hagasigara metero imwe hagati y’ingeri.

Mu mezi atatu ya mbere, ibisheke babibagara buhoro babisukira ariko bakabigira kenshi.

Umwaka ujya gushira twa tugende tumaze gusubirana.Ubwo bagatangira kujya basukira cyane.

Ibisheke by’ubwoko bwiza kandi bitewe mu butaka bwiza bishobora kwera hashize umwaka. Amoko atinda ashobora kugeza ku mwaka n’igice.

Iyo hashize ibyumweru bibiri cyangwa bitatu bamaze gusarura, ibitsina bitangira gushibuka.

Igitsinsi bashobora kugisarura ibihe bitanu cyangwa bitandatu, ariko rero umusaruro uhora ugenda ugabanuka.

Reba:[hindura | hindura inkomoko]

  1. [1]
  2. [2]
  3. [3]