Igishanga cya rugezi

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga
Igishanga

Igishanga cya Rugezi n' icyanya gikomye kikaba indiri y' urusobe rw' ibinyabuzima ndetse n' icumbi ry' inyamanswa nki; inyoni z' imisambi n' incencebere ndetse nizindi zinyuranye, kikaba gifitiye akamaro abagituriye n' igihugu muri rusange. [1][2]

Aho Igishanga cya rugezi giherereye[hindura | hindura inkomoko]

Urugezi ni igishanga giherereye mu karere ka burera mu majyaruguru y' u Rwanda , gikikijwe n' imirenge ya butaro, rwerere, rusarabuye, kivuye, ruhunde na gatebe yo mu karere ka burera ndetse nindi ibiri yo mu karere ka gucumbi ariyo miyove na nyankenke.[3]igishanga cy’Urugezi, kigeze kwangirika amashanyarazi arabura cyane, bityo Leta imaze kugisana arongera araboneka.Mu Rwanda hari amoko atatu y’ibishanga: ibishanga bikomye, ibishanga bikoreshwa habanje gufata imigambi yo kubirengera, n’ibishanga byakoreshwa nta kibazo. Muri byo Kamiranzovu, Rugezi n’Akagera ntibyemerewe guhingwamo.

Akamaro[hindura | hindura inkomoko]

Urugezi nk' icyanya gikomye ni igicumbi cy' ubukerarugendo ndetse kikaba gicumbikiye inyini twavuga nk' imisambi nizindi, kandi nanone kikagira n' umugezi wa rugezi amazi yawo niyo atanga amashanyarazi ku rugomero rwa ntaruka ndetse akanisuka mu kiyaga cya Burera.[4]Igishanga cya Rugezi, giherereye mu karere ka Burera, usanga gikungahaye ku rusobe rw’ibinyabuzima birimo ibyatsi bitohagiye, hakiberamo amoko y’inyoni yitwa inceberi zitaboneka ahandi ku Isi kandi zikunzwe n’abakerarugendo, gitanga kandi amazi menshi akoreshwa mu rugomero rwa Ntaruka akanatanga umugezi wa Mukungwa.Iki gishanga avuga ko ari umutungo kamere ufitiye igihugu akamaro, bityo abagituriye kuri ubu ntibakigihinga kuko kera wasangaga hanakorwamo ubuhinzi n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.[5]Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibidukikije yavuze ko igishanga cya Rugezi kiri mu bikomye, kandi nta wemerewe kugihingamo kuko rimwe abaturage bigeze kugihingamo bituma umuriro w’amashanyarazi uba muke mu gihe amazi y’iki gishanga ari yo atanga urugomero rwa Ntaruka.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/rema-irasaba-abaturiye-igishanga-cya-rugezi-kugifata-neza
  2. https://www.rema.gov.rw/index.php?id=6
  3. https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/burera-inkuba-yatumye-igishanga-cya-rugezi-gifatwa-n-inkongi-y-umuriro
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2022-05-02. Retrieved 2022-05-02.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://igihe.com/ibidukikije/article/impamvu-ibishanga-bya-kamiranzovu