Igishanga cya gatorove

Kubijyanye na Wikipedia
Ibibishanga cya Gatorove

igishanga cy’Agatorove Ubundi kiri ku buso bwa hegitari 80, cyatunganyijwe mu mwaka w’ingengo y’imari yashize. Uyu ni umwaka wa kabiri gihingwa. Igishanga cya gatorove, Ni igishanga abahinzi baturiye igishanga cy’Agatorove giherereye mu Murenge wa Mata mu Karere ka Nyaruguru, barishimira kuba cyaratunganyijwe bakanahabwamo imirima, ariko ubwanikiro bumwe bamaze kubakirwa ngo ntibuhagije.[1]

Guhinga[hindura | hindura inkomoko]

Abagihingamo bavuga ko kugitunganya byatumye basigaye bahinga bakeza bakanasarura, by’umwihariko abatarakigiragamo imirima bakishimira ko na bo bahawemo aho guhinga. Iki gishanga cyari kibi cyane mbere y’uko gitunganywa. Twahingagamo bwa yisi, ibijumba, ibishyimbo n’ibindi. Nabwo kandi twahingaga mu gahande kamwe, ahandi ntihahingwe.[1]

Ubwanikiro[hindura | hindura inkomoko]

Ubwanikiro kandi ngo si ubw’ibigori gusa kuko bushobora kwanikwamo n’ibishyimbo, ndetse n’ibyumba bibwubakwamo bigashobora kubikwamo ifumbire y’imvaruganda, mu gihe abanyamuryango batarabasha kubyifashisha.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/nyaruguru-barishimira-gutunganyirizwa-igishanga-cy-agatorove-bagasaba-kongererwa-ubwanikiro