Igishanga cya Rwangingo

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Igishanga cya Rwangingo giherereye mukarere ka Gatsibo ndetse kikanakora kukarere ka Nyagatare.

Ibyo wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo mu mwaka wa 2016 bwavuze ko iki gishanga cya Rwangingo kijya gutunganywa hari mu rwego rwo kugira ngo ubukungu burusheho kwiyongera kandi n’imibereho y’abatuye baka karere na yo itere imbere kurushaho.Mugutangira kgukoresha igishanga cya Rwangingo byari biteganyijwe ko iki gishanga kizahingwamo igihingwa cy’umuceri, ariko ku ukubitiro abaturage bazagihingamo barashishikarizwa gutangirana n’imbuto ya soya n’ibigori, kugira ngo habanze hakorwe igeragezwa.[1]Kuba ubuhinzi burimo gufata indi ntera mukarere ka Gatsibo,nibimwe mubimenyetse bivuze ko ubukungu bwako na bwo buri kugeda butera imbere mu buryo bushimishije, ibyo bigira uruhare mu kubyaza umusaruro iki gishanga nabwo burushaho kugenda neza.Igishanga cya Rwangingo gifite ubuso bungana na hegitari 900, Akarere ka Gatsibo kakaba kihariye ubuso buhingwamo bungana na hegitari 320.[1]Umwe mu bahinzi batangiye guhinga muri iki gishanga, avuga ko igihingwa batangiriyeho guhinga cya soya bizeye kuzakuramo umusaruro ushimishije, kandi ngo isoko ryari rinahari kuko bari begerejwe uruganda ruyitunganya.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/Igishanga-cya-Rwangingo-cyatangiye-kubyazwa-umusaruro