Igishanga cya Rwampala

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Igishanga cya Rwampala kizwi ku izina rya ETR (Ecole Technique Rwamapala) giherereye mu rugabano rw’Akarere ka Kicukiro n’aka Nyarugenge.

Ibyo Wamenya kugishanga cya Rwampara[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Rwampara gishobora kuba gifite hectare zigera ku 100,Mu mwaka wa 2012 abagituriye bavugaga yuko ku muhanda unyura rwagati muri iki gishanga nta rumuri rusange rwaharangwaga bityo bigatera ikabazo cyuko hasangwaga hakorerwa ubugizi bwanabi.Ubuyobozi bwa Akarere bwavugagako umuhanda unyura mugishanga kuwushyiramo kaburimbo ukanashyirwamo urumuri rusange byafasha ukarushaho kuba nyabagendwa ku manywa na nijoro akaba ari kimwe mu bisubizo birambye by’iki kibazo cyari gihari mumyaka yashize.[1]Mu mwaka wa 2012 igishanga cya Rwampara haguye abantu bane (4) mu mezi atatu, ndetse hanatoraguwe n’abana b’impinja batatu bahajugunywe nkuko abaturage babyemeza.Tariki 24 Mata mu mwaka 2012, hari umugore w’umucuruzi wahamburiwe amafaranga ku bw’amahirwe ntibamwica, ariko abagizi ba nabi basize bamumennye umuti w’inkweto mu maso.Iki gishanga bitewe n’urubingo rwinshi rugiteyemo, cyabaye indiri y’abagizi ba nabi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://ar.umuseke.rw/igishanga-cya-rwampala-ahantu-hatinyitse-i-kigali.hmtl