Jump to content

Igishanga cya Nyarububa

Kubijyanye na Wikipedia
igishanga
Igishanga

Igishanga cya Nyarububa gihuza Umurenge wa Cyungo na Rukozo mu Karere ka Rulindo.

igishanga

Tumenye Igishanga cya Nyarububa

[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Nyarububa gikikijwe n’imisozi miremire mu kugitunganya, Leta yafatanyije n’abaturage baca amaterasi y’indinganire ku misozi ikikije icyo gishanga, amazi ntiyongera kubona aho amenera, baragikamura bakoresheje imigende y’amazi, abaturage batangira guhinga ntacyo bishisha.Abo baturage bavuga ko nta wari wigeze agerageza kugihinga ngo asarure, kubera ko imvura yagwaga amazi aturuka muri iyo misozi akakirengera.Mbere yo gutunganya iki gishanga hashyirwa amaterasi ku misozi igikikije, hashyirwa n’imiferege irinda amazi kwinjira muri icyo gishanga, nta muturage wahingaga ngo asarure. [1]Bamaraga guhinga amazi akuzura igihingwa ushyizemo kikabora, ikibashije gushinga umuzi gitangiye gukura amazi y’imvura akava muri ya misozi byose akabirengera.Igishanga cyari cyarabahombeje, cyarabateje inzara mu buryo bukomeye, barabagobotse baragitunganya, aheraga igice cy’umufuka uraheza ibiri cyangwa itatu, ubuyobozi barabushimira cyane.Uwahingaga imigenda itanu yabonaga umusaruro w’ibiro bitarenze 15, ubu umuntu arahinga akaba yakweza nka toni y’ibigori, barashesha bakabona kawunga, barimo kurya neza, abana bameze neza nta kibazo. Ubuyobozi barabushimira cyane, icyo gishanga cyari ikibazo ariko ubu ni igisubizo.

igishanga cya nyarubuye

Ibindi Wamenya ku Igishanga cya Nyarububa

[hindura | hindura inkomoko]

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rulindo icyo busaba abaturage n’uko bakoresha icyo gishanga bakagihingamo ibihingwa byateganyijwe. Nk’uko babibonye mu minsi yashize, ubuyobozi bukuru bw’Igihugu bwabageneye inyongeramusaruro ya nk’unganire, ibyo byose ni bwa buyobozi bwiza buhora bwifuza ko umuturage yatera imbere.[1]Abahinga mugishanga ubwabo barabyivugira ko mu mateka yabo icyo gishanga cyabayeho kitabafasha, ariko kubera imiyoborere myiza cyaratunganyijwe, Ubuyobozi burifuza ko bakibyaza umusaruro bagihingamo mu bihe byose by’ihinga, ntihagire igihe kibacika, ariko bahingamo ibyo bagiriwemo inama n’ubuyobozi byamaze gukorerwa ubushakashatsi, mu rwego rwo kubafasha kongera umusaruro. Ubuhinzi bube inkomoko y’ubukungu nk’uko biri mu cyerekezo Igihugu cyihaye.

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/rulindo-igishanga-cyabatezaga-inzara-ubu-nicyo-kibatunze