Igishanga cya Nyabarongo

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga cya Nyabarongo

Igishanga cya Nyabarongo Ubutaka Ni igishanga cya Leta, ni Ubutaka bwo mu gishanga cya Nyabarongo kimwe n’ubw’ibindi bishanga ni ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi nta wushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane.[1]

IBIBAZO BYUGARIJE IGISHANGA CYA NYABARONGO[hindura | hindura inkomoko]

Nubwo igishanga cya Nyabarongo gifite akamaro cyugarijwe n’ibibazo binyuranye bishingiye cyane cyane ku mikoreshereze yacyo icyangiza, ikanduza amazi, ikanahungabanya urusobe rw’ibinyabuzima. Ibyo bibazo bishingiye ahanini ku bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ubucukuzi bwa kariyeri, ubwubatsi, imiturire, gutwika igishanga n’inkengero zacyo n’ibindi. Nyamara ibyinshi muri ibyo bikorwa birabujijwe cyangwa ababikora basabwa kubikorana ubwitonzi n’ubushishozi buteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga ibishanga mu Rwanda. Bamwe mu baturiye igishanga cya Nyabarongo barahinga bagasenya inkombe z’umugezi bakanatwika urufunzo ngo birukana inkende zibonera.[1]

INGAMBA ZO GUKORESHA NEZA IGISHANGA CYA NYABARONGO.[hindura | hindura inkomoko]

  1. Gutegura igenamigambi ry’imikoreshereze y’ubutaka bw’igishanga Imikoreshereze y’igishanga igomba gukurikiza amateka n’amabwiriza yihariye yo gukoresha ibishanga; ahagenewe kubyazwa umusaruro hakabanza gutunganywa neza hanabanje gukorwa inyigo y’ingaruka ku bidukikije.
  2. Kurwanya isuri ku buryo bwose bushoboka Buri muhinzi agomba kurwanya isuri mu isambu ye, akirinda gutwika imisozi, agatera ibiti bibangikana n’imyaka no ku miringoti. Agomba kandi guhagarika amazi y’imvura ashokana ubutaka mu gishanga n’imibande.
  3. Guhinga no korora kijyambere Ni byiza kororera mu biraro kuko birinda ubutaka kwangirika bikagabanya isuri kandi amatungo ntazerere mu gishanga kuko acyanduza akanacyangiza.
  4. Ubutaka bwo mu gishanga ni ubwa Leta Ubutaka bwo mu gishanga cya Nyabarongo kimwe n’ubw’ibindi bishanga ni ubwa Leta. Ntibushobora kwegurirwa burundu abantu ku giti cyabo kandi nta wushobora kwitwaza ko abumaranye igihe kirekire ngo abwegukane.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://slideplayer.com/slide/10133674/