Jump to content

Igishanga cya Mugogo

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga cya nyabugogo

Ikibaya cya Mugogo kiri ku buso bwa Hegitari 79.

Ibyo wamenya ku Igishanga cya Mugongo

[hindura | hindura inkomoko]

Abakorera mu gishanga cya Mugogo bakomeje kwibaza uko bazakomeza bahangana n’ibihe biri imbere mu bijyanye n’imirire, bitewe n’uko amazi y’imvura ikomeje kugwa akarengera igishanga, bikaba bitaborohera kubona uburyo bahinga.Abatuye mu ngo zegereye icyo gishanga cya Mugogo, bafite impungenge z’uko igihe nkicyi cy’itumba turimo, imvura irimo igwa ari nyinshi nabwo amazi ashobora kuzaba menshi kurushaho,bakisanga yageze mu ngo zabo.Ukurikije uburyo imvura irimo igwa muri iyi minsi, yangije kiriya kibaya, bigaragaza ko hakiri icyuho gikomeye mu kubona igisubizo cyaho kirambye mukukibungabunga.[1]Abahanga bagiye basesengura ndetse n’inyigo zagiye zikorwa, bikagaragara ko gukemura kiriya kibazo bikiri ingorabahizi, bigomba guhera ku gukumira amazi aturuka mu misozi miremire harimo nk'imisozi yo muri Nyabihu no mu birunga; ndetse kandi na Leta ikaba hari imishinga yanatangiye gushyira mu bikorwa.Minisiteri ibifite mu nshingano, mukwita no kwiga kuri kiriya kibazo cy’ikibaya cya Mugogo cyuzura, kiri mu byihutirwa Leta irimo gushakira ingengo y’imari yo kugikemura no gushaka igisubizo kirambye.

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubuhinzi/article/musanze-igishanga-cya-mugogo-cyaherukaga-gutunganywa-cyongeye-kurengerwa-n-amazi