Igishanga cya Kilimbi

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Ni igishanga kiri mu Mudugudu wa Gatyazo, Akagari ka Rugali mu Murenge wa Macuba mu Karere ka Nyamasheke, aha niho hatangijwe igihembwe cya kabiri cy’ihinga cy’umwaka wa 2012-2013 batangira batera ibigori mu materasi ari ku misozi ikikije umugezi wa Kilimbi. Aya materasi ari guterwaho ibigori yaciwe mu mirima y’abaturage ku nkunga y’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi ushinzwe gutunganya ibishanga no kubibungabunga. Uyu mushinga ukorera mu Mirenge ya Macuba na Kilimbi hagamijwe gutunganya.[1]Muri iki gihembwe ahatoranyijwe hazahingwa ibigori muri aka karere hangana na hegitari 2500, bikaba biteganyijwe ko kubiba bizarangirana.[1]

Umushinga[hindura | hindura inkomoko]

Mu rwego rwo kubungabunga neza iki gishanga babanje gukora amaterasi ku misozi imenera amazi muri iki gishanga, ibi bikaba byarafashije abaturage gutunganya imirima yabo bityo bikazabafasha no kongera umusaruro. Abakorewe aya materasi kuyitaho bakayabyaza umusaruro kandi bakayafata neza kugira ngo atangirika, kuko ari ku misozi ihanamye bagateraho urubingo. Aya materasi ari guterwaho ibigori yaciwe mu mirima y’abaturage ku nkunga y’umushinga wa Minisiteri y’Ubuhinzi ushinzwe gutunganya ibishanga no kubibungabunga. Uyu mushinga ukorera mu Mirenge ya Macuba na Kilimbi hagamijwe gutunganya igishanga cya Kilimbi[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/igihembwe-cya-kabiri-cy-ihinga-cyatangirijwe-mu-materasi-yakorewe-kubungabunga-ubutaka