Igishanga cya Kibumba

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Igishanga cya Kibumba giherereye mukarere ka Nyamagabe.

Ibyo Wamenya ku Igishanga cya Kibumba[hindura | hindura inkomoko]

Iki gishanga, abahinzi bagihingamo bavuga ko imirima myinshi yatwawe n’imyuzure hagasigara udushitu, gusa bakaba bafite ikibazo cyuko umugezi wa Rukarara wicamo ibice iyo wongeye kuzura ubundi ahasigaye uhatwara kuko wari ufite inzira imwe kuri ubu ukaba ufite izigera kuri esheshatu.Ubuyobozi bwa karere buvugako igikwiye ari kubanza gukorwa kuri iki kibazo ari ubukangurambaga ku gushinganisha ibihingwa mu baturage, kugira ngo nihaba ibiza bajye byibuza babasha kubona imbuto bashoye.[1]Bakomeje bavuga bateganya kuhasura bakareba ikibazo uko giteye no gukorana n’bahanga mu gutunganya ibishanga bakazemeza uburyo iki gishanga cyatunganywamo, n’igitera kuta inzira kw’amazi ya Rukarara atuma igishanga cyuzura.bagombaga kuzabanza kugere muri ako gace bakareba icyakorwa n’ibyangiritse uko bingana. Abaturage na bo basabwaga kujya bahinga basiga inkombe z’umugezi ntibasasereze imigezi, abahinga imusozi nabo bagasibura imirwanyasuri.gahunda yari kuzakorana n’abahanga mu gutunganya ibishanga nibo bazemeza icyo cyiriya gishanga cyizakorerwa n’amazi yataye inzira ya Rukarara.[2]

Tumenye gahunda ya leta yo kubungabunga Ibishanga[hindura | hindura inkomoko]

Ibishanga biri gutunganywa mu rwego rwo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima biba mu bishanga.u Rwanda rurushaho gufata imyanzuro yo kugabanya ibikorwa bya muntu byangiza ibishanga kugira ngo hirindwe ingaruka zatezwa n’iyangirika ryabyo.Mu mwaka 2020 u Rwanda rwavuguruye National determined contributions ni gahunda y'igihugu yo guhangana n'imyuka ihumanya ikirere harimo rero no kubungabunga ibishanga kuko bifite ubushobozi bwo kubika imyuka yangiza ikirere. Ibishanga bibungabunzwe bizagira akamaro ku baturage, Umujyi wa Kigali urakura kimwe n'indi iwegereye, abantu bakenera aho kuruhukira.[1]Muri gahunda yo kwita no gutunganya ibishanga wiswe Kigali Wetland master plan, biteganijwe ko ibishanga 5 muri 36 biri mu Mujyi wa Kigali bigomba gutunganywa mu gihe kitari kirekire kugirango urusobe rw'ibinyabuzima birimo bizabashe gusubirana,Mu bishanga bizatunganywa mu minsi ya vuba n'ubwo hataratangazwa igihe ibikorwa bizatangirira, harimo igishanga cya Rwampara, icya Gikondo, icya Nyabugogo, Rugenge agazwi nko mu Rwintare na Kibumba. usibye kuba bizatanga imirimo ku baturage bazabitunganya, byitezweho ko bizanongera ibikorwa by'ishoramari.Ibikorwa byo gutunga ibi bishanga bizatanga imirimo ku baturage binongere ibikorwa by’ishoramari nk’ubukerarugendo.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-ya-nyandungu-hagiye-gutunganywa-ibindi-bishanga-bitanu-muri-kigali
  2. https://bwiza.com/?Nyamagabe-Abahinga-mu-gishanga-cya-Kibumba-baratabaza-leta-ngo-ibakize-Rukarara
  3. https://www.rba.co.rw/post/Ibindi-bishanga-5-byo-mu-Mujyi-wa-Kigali-bigiye-gutunganywa