Igishanga cya Cyabayaga

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga

Igishanga cya Cyabayaga cyashyizweho mu mwaka wa 2004, gifasha mu gukamura amazi ari mu muceri no kuyagabanya mu mirima.

Ibyo wamenya kugishanga cya Cyabayaga[hindura | hindura inkomoko]

Igishanga cya Cyabayaga gifite ubuso bwa hegitari zigera kuri 40 ariko zikaba zigabanuka bitewe n’amazi iyo yabaye make. Uretse amarebe ashobora gutuma kigira ikibazo ngo n’abahinga mu nkengero zacyo nabo bahinga bashyiramo ibitaka kimwe n’amatungo acyuhirwaho.[1]Mu mwaka 2014 batewe n’amarebe aturuka mu mugezi w’umuvumba hamwe n’umucanga muri icyoguhe nta musaruro w’amafi bakibonaga kandi imbaraga zabo zari zimaze gukendera.Bavugaga ko bakeneye guterwa inkunga yo gukuramo ayo marebe bakareba ko bakongera kurya ku ifi no kwinjiza amafaranga ayikomokaho.[2]Ubuyobozi bw’akagari ka Cyabayaga bwavugaga ko iki kibazo bwakimenye kandi bwiteguraga kugira icyo bwafasha mu kugikemura.Bavugaga ko bagiye kwifashisha umuganda w’abaturage bagakuramo aya marebe, ariko na none bakanahuza koperative y’abahinzi b’umuceri icunga amazi ajya muri iki kiyaga ndetse na koperative Cyabayaga Fishing y’aborozi b’amafi.Cooperative yakoreragamo ubworozi bw’amafi yari igizwe n’abanyamuryango 72. Mbere ngo amarebe ataraza muri icyo kiyaga bari bageze ku musaruro w’ibiro 400 by’amafi ku kwezi aho ikiro cy’ifi cyagurwaga amafaranga y’u Rwanda hagati Igihumbi magana atanu (1500) n'Iguhumbi magana abiri (1200).[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubuhinzi/ubworozi/article/cyabayaga-ntibakibona-amafi-kubera-amarebe
  2. https://igihe.com/ubukungu/iterambere/article/hari-gukorwa-ubushakashatsi-buzagaragaza-ifumbire-iberanye-n-ubutaka-bwa-buri
  3. https://ar.umuseke.rw/nyagatare-coperative-imaze-gutanga-ba-minisitiri-babiri-nyuma-yibihombo-yongeye-kwiyubaka.hmtl