Igishanga Cya Nyagahembe

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga cya Nyagahembe

Muri 2023 mu Karere ka Nyamasheke hazatangira ibikorwa byo kubungabunga inkengero z’umugezi wa Nyagahembe. Bizakorwa ku buso bwa Kilometero 36 buterweho  imigano, urubingo  n’ibiti bivangwa n’imyaka. bizaba ari igisubizo k’ugukumira amazi y’uyu mugezi yangizaga hegitari nyinshi z’umuceri bahahingaga.[1]

Ubuhinzi[hindura | hindura inkomoko]

Abahinzi b’iki gihingwa ngangurarugo kikaba na ngengabukungu iyo cyeze ari kinshi kikagemurirwa amahanga bari baherutse kubwira itangazamakuru ko Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi yababeshye kuzagitunganya bagategereza bagaheba.[1]

Umushinga[hindura | hindura inkomoko]

Koperative yabo  igizwe n’abanyamuryango 179, Bavuga ko iyo habaye umwuzure, igishanga kikuzura, imyaka yabo ikangirika bahomba kandi na Leta ntigire icyo ibamarira mu kubashumbusha. Ikibabaje kurushaho ni uko basanzwe bishyura ubwishingizi, Tuzatangira kurwanya isuri mu mabanga y’imisozi yose ikikije igishanga cya Nyagahembe ku buso bwa hegitari 80. Hazakorwaho amaterasi y’indinganire hacukurweho imirwanyasuri ndetse haterwe n’ibiti ndumburabutaka bivangwa n’imyaka ndetse n’urubingo. Politiki y’ubuhinzi ya Guverinoma y’u Rwanda kuri paji yayo ya 231 ivuga ko mu gutunganya ibishanga no kuhira hari gahunda yo gufasha abahinzi kubona ibikoresho byo kwifashisha bakabyishyura buhoro buhoro ku mafaranga make kuzageza babyegukanye.[1]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://kiny.taarifa.rw/nyamasheke-inkengero-zigishanga-cya-nyagahembe-zifitiwe-umushinga/