Jump to content

Igisakuzo

Kubijyanye na Wikipedia
Abana barimo gusakuzanya mu kinyarwanda

Igisakuzu ni amagambo nyura bwenge yakoreshwaga mu mumuco gakondo w'abanyarwanda[1] ni ibihimbano byuzuye ubwenge n'ubuhanga abanyarwanda bakoreshaga mu kuganira. Hambere mu Rwanda ababyeyi babanyarwanda bakundaga gucira bana babo ibisakuzo baganira biziwe.

Ibisakuzo Nyarwanda

[hindura | hindura inkomoko]

Ibisakuzo ni umukino wo mumagambo ugizwe n'Ibibazo n'ibisubizo byabyo byihariye, abantu baba babazanya ndetse banasubizanya bigahimbaza cyane abakuru ndetse n'abato. kandi bikaba bigizwe n'ubuhanga kuko bisaba gutekereza cyane ibisakuzo ni umukino nyurabwenge kandi igisakuzo gisakuzwa mu magambo yacyo kikicwa mumagambo yacyo. mu Rwanda ni hamwe mu bihugu bisakuzanya.

Imvo n'imvano y'ibisakuzo

[hindura | hindura inkomoko]

Nkuko amateka y'ubuvanganzo Nyarwanda abigaragaza ibisakuzo nabyo byagiraga abahimbyi b'inzobere ndetse b'abahanga bahoraga bacukumbura ijoro n'umunsi, kugirango barusheho gucukumbura no gukungahaza uwo mukino, umuntu asakuzanya nuwo bangana cyangwa aruta mumuco nyarwanda cyaraziraga gusakuzanya na sobukwe cyangwa nyokobukwe.[2]

Soma Inkuru

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://www.scribd.com/document/644612930/IBISAKUZO
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2024-03-15. Retrieved 2024-03-15.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)