Igikomere

Kubijyanye na Wikipedia
Igikomere cyo ku kuboko

Igikomere ni ukwangirika k'umubiri . Ni jambo rusange ryerekeza kubibi biterwa n'impanuka, kugwa, gukubita,kwangizwa n'intwaro, n'ibindi byinshi. Umuntu ufite igikomere yitwa inkomere . Inkomere ziva ku zoroheje kugeza zangije ubuzima[1]. Gukomeretsa birashobora kubaho ku kazi cyangwa mu mikino, mu nzu cyangwa hanze, gutwara imodoka, cyangwa kugenda mu muhanda.[2]

Ubwoko bw'igikomere[hindura | hindura inkomoko]

1. Igikomere giterwa no kurumwa n'inyamanswa[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe inyamaswa zo mu gasozi zitinya abantu.Ariko hari igihe zishobora kuruma umuntu bikaba byamuviramo igikomere , ni gake kurumwa n'inyamanswa byangiza ubuzima ariko iyo inyamanswa yariye umuntu yanduye hashobora kuboneka igikomere gikomeye gisaba ubuvuzi bwisumbuyeho.

2. Ubushye[hindura | hindura inkomoko]

Ubushye bwatewe n'amashanyarazi

Ubushye ni ukwangirika k'uturemangingo tugize umubiri , ubushye buterwa n'ubushyuhe, imiti, amashanyarazi, urumuri rw'izuba, cyangwa imirasire.

Amashakiro

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-23. Retrieved 2022-09-23.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://medlineplus.gov/woundsandinjuries.html