Igikakarubamba

Kubijyanye na Wikipedia
Igikakarubamba
igikakarubamba
Igikakarubamba

Igikakarubamba (izina ry’ubumenyi mu kilatini Aloe dawei) ni ikimeraIgikakarubamba ni kimwe mu bihingwa biboneka henshi ku isi ndetse cyakunze gukoreshwa cyane mu myaka ya cyera bagikoresha nk’umuti uvura indwara zitandukanye gusa ikibabaje nuko benshi batari bazi ubwiza bwacyo.

Tumenye Igikakarubamba[hindura | hindura inkomoko]

Igikakarubamba ni kimwe mu bihingwa biboneka henshi ku isi ndetse cyakunze gukoreshwa cyane mu myaka ya cyera bagikoresha nk’umuti uvura indwara zitandukanye gusa ikibabaje nuko benshi batari bazi ubwiza bwacyo,Ni muri urwo rwego rero twifuje kubagezaho bimwe mu bintu by’ingenzi igikakarubamba gifitiye umubiri w’umuntu,[1]Umutobe w’igikakarubamba ni ingirakamaro cyane mu mubiri w’umuntu kuko wibitseho vitamine zitandukanye zirimo A, B, C, E, Acide folique, Calcium nkeya, Cuivre, chrome, sodium, sélénium, magnésium, potassium, manganèse, ndetse na zinc.[2]Abahanga mu by’ubuzima bavuga ko igikakarubamba ari isoko nziza ya vitamin B12. Iki gihingwa kandi gifite amazi ahagije muri cyo ari nabyo birinda uwanyoye umutobe wacyo bigafasha impyiko ndetse n’umwijima kugubwa neza bityo umuntu akihagarika bitagoranye. Niba wifuza kugira ubuzima bugira umuze rero ugafasha umubiri wawe guhorana amazi ahagije ndetse ukagira na za ntungamubiri twavuze haruguru, koresha igikakarubamba buri munsi.[3]

Ibindi Igikakarubamba kimariye ubuzima[hindura | hindura inkomoko]

Igikakarubamba kigira akamaro kenshi mu mubiri w’umuntu . Reka turebere hamwe ibintu 10 igikakarubamba gifasha umubiri wacu Kugabanya igipimo cy’isukari mu mubiri.Igikakarubamba kiri mu bintu umurwayi wa diyabete ategetswe gukoresha kenshi. Kuko kigabanya igipimo cy’isukari iri mu maraso bigatuma kijya ku rugero rukwiye.Gufasha urwungano ngogozi. Igikakarubamba gifasha mu mikorere myiza y’uru rwungano, gituma intungamubiri zibasha gukamurwa mu byo twariye ndetse kigatuma ibyarwangiza bisohoka. Si ibyo gusa kuko gifasha mu kurwanya kugugara no kuribwa mu nda nyuma yo kurya kandi kikarinda ko wakituma impatwe.[4]Kongerera ingufu ubudahangarwa. Ibi biterwa nuko kirimo vitamini C ndetse kikabamo n’ibindi byongerera ingufu ubudahangarwa.Koroshya ikirungurira. Akenshi ntidufata ikirungurira nk’indwara, nyamara burya ni aside iba yabaye nyinshi mu gifu, ikajya izamuka. Kunywa rero igikakarubamba bifasha mu kuringaniza igipimo cya aside yo mu gifu.Kugabanya cholesterol. Kunywa igikakarubamba bisukura amaraso bikavanamo urugimbu ndetse bikaringaniza isukari mu maraso.Imikorere myiza y’umutima.Gukoresha igikakarubamba kandi byongera ingufu z’imikorere y’umutima, bigatuma amaraso atembera neza mu mubiri. Kandi biranayasukura. Gutembera neza kw’amaraso bigirira akamaro ubwonko n’ibindi bice by’umubiri kuko umwuka wa oxygen ugeramo neza kandi uhagije.[2]Kubuza kanseri gukura. Ubushakashatsi bwatangajwe mu gitabo International Immunopharmacology (1995), bwerekanye ko mu gikakarubamba harimo polysacharides zikora nitric oxide (NO) nyinshi cyane, iyi ikaba izwiho guhangana na kanseri.Kivura indwara z’uruhu. Kuri ubu usanga amavuta yo kwisiga amwe n’amwe arimo igikakarubamba, kuko uretse kuvura indwara z’uruhu kinarinda uruhu kugaragaza gusaza.Gusa ni byiza iyo ukinyweye,kuko birinda uruhu rwawe.Gutuma imisatsi ikura neza. Amavuta y’umusatsi arimo igikakarubamba atuma ugira imisatsi minini kandi idapfuka. Ushobora gusiga ayo mavuta ku muzi w’umusatsi kuko bizayirinda gupfuka. Hari na shampoo zikozwe mu gikakarubamba, zirinda imisatsi gupfuka.[1]Kuvura rubagimpande. Igikakarubamba kizwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Umutobe ukivamo iyo uwunyoye cyangwa ukawusiga ahababara hanabyimbye bifasha mu gutuma habyimbuka hakanakira vuba. Si ibyo gusa kuko binavura kuribwa imikaya, mu ngingo nko ku bikanu no mu bujana.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://inyarwanda.com/inkuru/83232/numara-gusoma-iyi-nkuru-ntuzongera-kwirengagiza-igikakarubam-83232.html
  2. 2.0 2.1 "Archive copy". Archived from the original on 2023-03-01. Retrieved 2023-03-01.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://umutihealth.com/igikakarubamba/
  4. https://www.rwandamagazine.com/ubuzima/article/ibintu-10-by-ingirakamaro-igikakarubamba-gifasha-umubiri-wacu