Jump to content

Igihombo giterwa no gufata nabi Nyabarongo

Kubijyanye na Wikipedia
Nyabarongo
umugezi wa nyabarongo

Buri mwaka, ubutaka bw’u Rwanda bugera kuri toni miliyoni imwe butwarwa n’amazi biturutse ku isuri n’ibindi bikorwa byangiza ibidukikije. Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ku mwaka utwara ubutaka bungana na toni zisaga 400, ukabujyana mu bindi bihugu.

Mu duce tw’imisozi miremire dukora kuri Nyabarongo nka Muhanga ahazwi bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinshi, buri segonda ibilo 51 by’ubutaka biragenda nk’uko byatangajwe n’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda.

Umugenzi nka Nyabarongo muremure mu Rwanda, kwangirika kwawo n’inkengero zawo ni igihombo gikomeye ku gihugu dore ko ufatiye runini ubuhinzi, urusobe rw’ibinyabuzima, ubukungu bw’igihugu kubera umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku ngomero zubatse kuri Nyabarongo, amazi meza agemurirwa umujyi wa Kigali n’ibindi.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Dr Rukundo Emmanuel, mu kiganiro cyihariye na IGIHE, yavuze ko igihugu gihomba byinshi kubera iyangirika ry’uwo mugezi ufatwa nk’ingobyi igaburira uruzi rwa Nil.

Nta na rimwe wabona amazi ya Nyabarongo ari urubogobogo, ishusho yayo waba uri kure cyangwa uri hafi aba ari ikigina. Impamvu y’iryo bara ry’amazi yayo, ahanini ni isuri n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa mu buryo butubahirije ibidukikije.

U Rwanda ni igihugu gituwe n’abaturage aho hafi 60 % batunzwe n’ubuhinzi. Kubera guhinga gakondo, bwinshi muri ubwo buhinzi bukundira abahinga mu bishanga no ku nkengero z’imigezi.

Nyabarongo ibamo ibinyabuzima birimo inyamaswa zigaragarira amaso nk’ingona, amafi n’izindi. Habamo urusobe rw’ibinyabuzima bindi nk’ibimera.

Kuva mu myaka ishize, umugezi wa Nyabarongo wagiye ukorwaho ibikorwa bitandukanye bigamije kuwubungabunga ariko ntabwo byagiye bitanga igisubizo kirambye ku kuwurinda isuri n’iyangirika ryawo.

Inzobere zagiye zigaragaza ko ikibazo ari ugutatanya imbaraga kw’abafatanyabikorwa bawubungabunga cyangwa se kudashyiraho umurongo uhamye.

Dr Rukundo Emmanuel yabwiye IGIHE ko hashyizweho ingamba zihariye zigamije kurwanya isuri hirya no hino mu gihugu, ku buryo biteze ko uyu mwaka uzasiga hari impinduka.

Ati “Iyo turebye ubuso bugomba kurwanywaho isuri, 80 % yabwo ni ahantu hacibwa amaterasi yikora cyangwa imirwanyasuri. Biri mu bushobozi bwose bw’umuturage.”

Yakomeje agira ati “Hari ubukangurambaga bwatangiye mu kwezi kwa kane turi gukorana n’inzego z’ibanze, dusaba ko umuturage wese aho ari yarwanya isuri mu butaka bwe. Igipimo cy’ubutaka ku muturage ni hafi igice cya hegitari, twumva ko ari ikintu gishoboka kurwanyaho isuri.”

iyangirika kwinkengero zumugezi wa nyabarongo

Kuva mu 2021 Leta imaze gushyiraho hafi miliyari 3.5 Frw yo kurwanya isuri, haherewe ku turere dukunze kugaragaramo kwibasirwa n’isuri cyane.

Dr Rukundo avuga ko hari na gahunda yo gukora amaterasi y’indinganire aho gahunda ari ugukora ubutaka bungana na hegitari 24948. Zizaba ziyongera ku zindi hegitari ibihumbi 21 zakozwe mu myaka ine ishize.

Ati “Ahantu isuri yaje haba imikoki minini cyane iza igaca aho hantu, na yo tugenda tuyikora ikaba ubutaka umuturage ashobora kongera guhinga. Hari n’ibindi bikorwa byo gutera ibiti bivangwa n’imyaka, gutera ibiti ku mbibi z’imigezi ngo ubutaka butagenda.”

Ku bacukura amabuye y’agaciro, hari gutekerezwa uburyo bwo gukangurira abayacukura, gutunganya amazi bakoresheje mbere yo kuyarekurira mu migezi yiroha muri Nyabarongo.

Icyakora Dr Rukundo, yavuze ko kurwanya isuri ari na yo yangiza cyane umugezi wa Nyabarongo atari ibintu by’umuntu umwe.

Ati “Hari ibikorwa biba byarakozwe bikeneye kubungabungwa. Niba umuciriye umuringoti mu murima we, akeneye kuwusibura. Iyo idakozwe isuri ntabwo iba irwanyije.”

Mu bindi byagaragaye ko byanduza Nyabarongo cyane, harimo imyanda ijugunywamo iturutse mu ngo z’abantu no mu nganda. Ibyo bituma amazi y’uwo mugezi yandura ku buryo ashobora gushyira mu kaga ubuzima bw’abayakoresha.

Hari ubushakashatsi bwakozwe n’ishyaka Democratic Green Party mu Ukwakira 2021 bwagaragaje ko hari ubwoko bw’inyoni zakundaga kuba mu cyogogo cya Nyabarongo zitagihari kubera kwangirika k’uwo mugezi.

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/buri-segonda-ubutaka-buragenda-igihombo-giterwa-no-gufata-nabi-nyabarongo