Igicumucumu

Kubijyanye na Wikipedia
Igicumucumu (Leonotis nepetifolia)

Igicumucumu ni1. Igicumucumu (Leonotis) 2. Igicumucumu (Bothriocline). Manihot glaziovii

Tumenye Igicumucumu[hindura | hindura inkomoko]

Igicumucumu

Igicumucumu cyifashishwa mukuvura rubagimpande,mu kuvura indwara ya tifoyide,igitsina gore kigira uburibwe mugihe bari mu mihango,ibisebe bya mburugu,indwara z'ubuhumekero,indwara z'uruhu,indwara zifata mu urwungano rw'inkari.Igicumucumu kikiri kibisi bagishyira mumazi bakagitogosa bakayungururura amazi avuyemo noneho akifashishwa avura cyangwa nk'umuti w'iseseme no kuruka.[1]Igicumucumu hari nabacyifashisha mukuvura inzoka zo munda.Igicumucumu kigaragara nkicyavura indwara nyinshi zitandukanye.Ni icyatsi cyangwa se ikimera cyifashishwa mu kuvura indwara nyinshi muri Afurika n'Ubuhinde.Mugihe cya kera abantu bakivuza ibyatsi bakoreshaga amababi y'igicumucumu bakayavuguta cyangwa bakayasekura nuko bagashyira ahababara umuntu akagenda yoroherwa bidatinze.Igicumucumu iyo ukoresheje amababi yacyo neza turiya tubuto twacyo n'indabo zacyo bifite akamaro mukubikoresha mukuvura.[1]Igicumucumu ni ikimera cyiza kibaho kugira ngo kitugirire umumaro mu kuvura.Hari Ibiti cyangwa ibimera nk'igicumucumu byifashishwa mukuvura bigenda bikendera kimwe na amashyamba kimeza agenda akendera.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/igicumucumu-kivura-umusonga-inzoka-n-ibisebe-bidakira-impuguke