Icyumweru cyo kurwanya Ubutayu

Kubijyanye na Wikipedia

Ku bufatanye na Kaminuza y’u Rwanda n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Kubungabunga Ibidukikije (REMA), The Green Protector yateguye icyumweru cyo gukangurira abantu kurwanya ubutayu . Mu 2018, ubu bukangurambaga bwatangijwe muri i Kaminuza y’u Rwanda, Ishami ry’Ubumenyi n’Ikoranabuhanga bufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutaka bufite agaciro nyako, dushoremo imari.” Intego nyamukuru yari ukwifashisha abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu bukangurambaga bwo kwigisha ibijyanye n’ubutayu n’iyangirika ry’ubutaka. The Green Protector yatanze amahugurwa ku iyangirika ry’ubutaka n’ubutayu mu bigo by’amashuri bitandukanye mu rwego rwo guha kiri urubyiruko ubumenyi ku bidukikije. Uretse ayo mahugurwa, twateguye kandi amarushanwa agizwe n’ibiganiro mpaka yahuje ibigo by’amashuri umunani aho Lycee de Kigali yegukanye umwanya wa mbere.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

https://web.archive.org/web/20230321025413/https://www.thegreenprotector.org/rw/ibyo-dukora/