Jump to content

Icyivugo cya Yuhi V Musinga

Kubijyanye na Wikipedia
Musinga

Uwo impuruza iratira indamutsaWa rudakubana

Icumu lindutira imikore

Nabonye likunda kuvuna inkiko

5 înkazo mu rugerero nzirinda gukubana :

Nzikotanira ahashisha abatasi

abatabazi mbatoza gukora intambara.

Abishimanaga intanage

babona intabaza iranzanye

10 nayihinduye amashahu

Ishisha ab’amakenga.

Mbaye intwali y’ingabo

Inganizi nzirusha gutabara

Ziteranira n’ingimbi mu ngerero.

15 Ingesa-binyita atora abakoni

Ati : »Nimukulikire uwo ingoma irata !

Ubwo ashyikiliye Rwego

Ikaba izisumbya urubega,

Igumya kurangwa n’amarere

umuryango wa yuhi v musinga

20 mu Brambiei nta kihasigara!”

Numvise ko ayirikana nk’intore,

Intoki nziyirakaliza mu gifunga:

Iyo mfuruta itwaza abakogoto.

Ngishyikirana n’umufozi

25 Mukumutera ndatinduka.

Nkuye mu gitugu

Ikuza limukubita nk’inkuba,

Limutebejemo ibigembe arataka,

Limutungutse mu bitugu

30 impundaza ayihaza umutuku

Uruti rumwesa hejuru y’umutana,

Umutarati we arawugwira.

Nti:”Uw’Ingabo itajorwa

Injunga imuhejeje mu rugamba rw’inkwaya

35 ali ukuzisumbya inkubito !”

Iy’Inkubita-ruguma irayirengera:

Igumya kurangurura ijwi mu gitero,

Uwo iturubitse icondo

Imuciraho inkamba,

40 inkagwe azirekera asinda icumu.

Ati: “Uw’ingabo y’intwaza-bafozi

Yinigiwe n’impundaza

Impuruza ikiliho imulishyo!”

Zimaze gushyikirana n’abakogoto

45 ntihagira ivuka:

Nali nazivugiye imbere.

Numva iy’Imbabaza-mahanga

Irohera mu rugamba rw’imikore :

Irugeze ku mukondo

50 na we agumya kurukongeza n’amakuza,

Uwe amuheza muli ayo makuba.

Amaze kumukuraho ibinyita

Ati: “Uw’ingabo ya Nyimbuzi

Imbaza imutambitse hagati y’inkwaya

55inkomeli zirizera”.

Izo ngabo zigumya kuzimbanwa ababisha,

Shebuja azingiza Rwogera;

Iya Rwogezwa-mu-mahina

Ibonye ko urugamba ruhanikiye abatinyi,

60 igumya gutoza ingabo amarere.

Uwayo imutambitse ku iteme

Na we amwigiraho rutinywa,

Ati: “Uw’ingabo ya Rutayegayezwa

muroheyeho nk’imfizi y’intare

65 nkibasumbya intambwe zo gutabara.

Iya Rutera-bwoba

Irwanira Gufata mpili;

Uwo yuhiye impundaza ku isibo

Agumya kumwesaho umurera

70 ati:”Uw’ingabo ya Murakaza-bagabo

Mutambitse hagati y’ingamba

Abagabo b’inganizi bagitinya kuvuna impuruza”.

Iy’imputa-bigwi

Yihutira kunesha inkwaya

75 i Nkole tuyihindura imirambo:

Imirera yihalira intambara.

Mwene Ntare yihuta ayo gusiga intashya,

Ajya guhebya abo kwa Mutana.

Ni abasanzwe bahagalika umutima ko mbatera,

80. agitunguka batanguranwa kumubaza,

Bti : « Ko wihungura ku matwi

Ukaba wahindutse umutuku

Utacyitangilije inkwaya

Utazi ko wabaye inkomeli,

85 aho iyo Nkole wayisizemo abantu ?”

Ati:” Keretse abaduteye!

Badutakishije bugisesa!

Twasakiranye ncyugurura.

Bajemo umusore w’igihame,

90 yirahiliye mu irembo

Yivuga ngo ni Impamiliza-gushyitsa !

Twasakiranye mu gitondo

Ni we watumye ngenda nikunga,

N’abankulikiraga yabakuyeho ibinyita!

95 Nimuvane inka mu nzira:

Mutewe ,’Inzovu y’ichubahiro

Abangikanye n’Intwali-y’icyusa

N’Incyaha-baganizi.

100 mwashilira ku murongo”.[1][2]

  1. https://rw.amateka.net/yuhi-v-musinga/
  2. https://www.kigalitoday.com/umuco/umurage/article/ni-ryari-bavuga-ko-umuntu-yishe-cyangwa-yataye-umuco