Icyatera intambara ya gatatu y’isi
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yemeje ko intambara iri mu gihugu cye yatangijwe n’Uburusiya ishobora gukongeza intambara y’isi ya gatatu (WWIII).
[hindura | hindura inkomoko]Ni mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru ABC cyo muri USA ku munsi w’ejo tariki 07 Werurwe 2022.
Muri iki kiganiro Perezida Volodymr yagarutse ku ntambara iri kubera mu gihugu cye ikaba imaze gutwara ubuzima bw’inzirakarengane nyinshi.
Mu makuru yari ayobowe n’umunyamakuru David Muir yaba jojo Perezida ikintu yumva ako kanya yabwira Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin undi yemeza ko yamusaba guhagarika intambara.
Ati” Ntekereza ko Vladimir Putin afite ubushobozi bwo guhagarika iyi ntambara yatangije”
Volodymr yakomeje ashimangira ko nubwo Putin ahakana ko ariwe watangije ino ntambara agomba kuyihagarika.
Ati”Nubwo iyi ntambara Putin atemera ko ariwe nyirabayazana agomba kumenya ikintu kimwe adakwiye no guhatana ni uko guhagarika intambara abifite mu biganza “
Aha niho Perezida wa Ukraine yabereye akomoza ku ntambara y’isi ya gatatu ndetse ko ibi yamaze kubiganiriza abayobozi b’ibihugu byo mu Burengerazuba.
Ati” Nyizera ibi nabiganiriye n’abayobozi bo mu burengerazuba bw’isi ko iyi ntambara itazapfa kurangira gutyo gusa birashoboka ko yakoze n’intambara y’isi “
Volodymr kandi yongeye gusaba Putin ko bahura imbonankubone bakagirana ibiganiro bwite aho gukomeza bahabwa amakuru n’abandi bantu.
Nkuko abasesenguzi muri politike babivuga bigaragagara ko Uburusiya bwifuza ibintu bitatu kugira ngo intambara ihagarare. Icya mbere nuko Ukraine itagomba kujya muri NATO , Icya kabiri nuko Ukraine ifite guha ubwigenge uduce tubiri aritwo Donetsk na Luhansk, icya nyuma Ukraine ifite kwemera ko agace ka Crimea yambuwe mu 2014 ubu kabaye igice cy’Uburusiya.
Ibi Perezida Volodymr abibajijweho yasubije ko ikihutirwa ari inama y’igitaraganya naho ibindi byose byakemurwa. Kugeza ubu inama zihuza impande zombi zibaye inshuro eshatu ntihagire umwanzuro ufatika ugerwaho.
Intambara igeze ku munsi wa 13 aho Uburusiya busumbirije Ukraine nubwo iri kwirwanaho bya hato na hato.