Icyanira

Kubijyanye na Wikipedia
Augur buzzard, (Igisiga)

Augur buzzard, igisiga kizwi nk’icyanira ni kimwe mu bisiga bifite ibintu bitangaje. Iki gisiga gishobora kugira ubumuga bw’uruhu bityo bikagira amababa atandukanye n’ay’ibindi bisanzwe bigenzi byacyo. Mu gihe kandi tuzi ko ibisiga bivukana akenshi biba bikundana, ku Cyanira siko biri kuko imishwi ikiri mito mu cyari habaho umushwi mukuru gusa kuko wica indi yavutse nyuma, bigakorwa nyina cyangwa se ibireba ntigire icyo ibikoraho.

Imiterere yacyo[hindura | hindura inkomoko]

Iki gisiga iyo gikuze kiba gifite ibara ry’ivu ryijimye ku mugongo. Iyo kirimo kuguruka uramutse ubashije kubona mu mugongo wabona amababa yacyo asa n’umukara ariko ukabona harimo uturongo tw’ibara ry’ivu. Igice cyo ku nda gisa n’umweru gusa ku mababa umurongo wo hejuru aho twakwita nko ku rutugu hasa n’umukara.

Iyo kirimo kuguruka ukakibona uri munsi yacyo ubasha kubona ibara ry’umweru rivanzemo uturongo dutambitse tw’umukara.

igisiga

Umutwe w’icyanira usa n’ibara ry’ivu. Ikigabo kiba gifite ibara ry’umweru ku muhogo, mu gihe ikigore kigira umutwe usa n’ibara ry’ivu ryijimye rivanzemo amabara y’umukara. Umunwa w’icyanira urirabura kandi ibice bihuza igice cyo hasi n’icyo hejuru by’umunwa no ku zuru hagaragaraho agahu k’umuhondo.

Amaso y’icyanira ajya gusa n’umutuku cyangwa ikijuju. Amaguru n’amano ni umuhondo. Icyanira kigira imirizo migufi y’amabara ajya gusa n’umutu n’ikijuju kandi harimo uturongo duto dutambitse dusa n’kijuju cyijimye.

Nubwo ubusanzwe mu bisiga ibigabo bikunda kuba ari binini kuruta ibigore, ku Cyanira ntabwo ariko bimeze kuko ikigore ni cyo kiba ari kinini.

Uburebure bw’Icyanira bubarirwa muri santimetero 55-60, uburebure bw’amababa ni santimetero 132, uburemere bwacyo buri hagati ya garama 1100-1300. Icyanira iyo cyorowe gishobora kubaho imyaka igera kuri 35-40 mu gihe iyo kiba mu mashyamba kibaho imyaka 20-25.

Icyanira

Iyo icyanira gifite ubumuga bw’uruhu usanga umubiri wacyo wose wirabura. Amababa yacyo aba asa n’umukara ku mpera zayo kandi waba ukibona kiri kuguruka hejuru yawe ukabona ibara ry’umweru mu mababa.

Kiba ahantu hameze hate?[hindura | hindura inkomoko]

Icyanira kiba mu bihugu bifite imisozi mito n’imisozi miremire cyane, mu mirima y’ubuhinzi, ku nkuka z’ibishanga, mu mijyi, mu nzuri n’ahandi. Icyanira kiba gikeneye ibiti byo guhagararaho, cyane cyane ibiti biri hafi y’amazi kugira ngo kibone aho cyubaka icyari.

Mu Rwanda haboneka ibyanira byaba ibifite ubumuga n’ibitabufite. No muri Kigali ibyanira kubibona ni ibintu byoroshye. Uramutse unyarukiye i Masaka ku Nyange Industries hari amahirwe menshi yo kubona Icyanira, ushobora no kujya i Nyamirambo mu ishyamba rihari ribamo inkende, wanerekeza i Jari hafi ya Kiliziya n’ahandi henshi hatandukanye. Ukabihasanga.

Ibyo kurya by’ibanze by’Icyanira ni ibikururanda harimo imiserebanya n’inzoka, inkwavu, imbeba, ifuku, inyoni, ibisimba bito n’amayezi. Mu guhiga, icyanira gihagarara mu giti, ku rutare cyangwa ahandi hose kigategereza umuhigo maze cyawubona kikawucakira. Aho bishoboka gihiga kigenda n’amaguru.

imigurukire ya Augur buzzard (Icyanira)

Uko cyororoka[hindura | hindura inkomoko]

Mu gihe cyo kororoka Icyanira ahantu gifite icyari kihacungira umutekano ku buryo bukomeye. Ahantu cyigeze kubaka icyari niho gikunda kucyubaka buri mwaka kandi ibyo bikamara igihe kirekire. Icyari cyubakwa n’ikigabo n’ikigore bifatanyije. Inshuro nyinshi byubaka aho hantu ibindi byari bibiri cyangwa bitatu byo kwifashisha bibaye ngombwa.

Ikigore gitera amagi ari hagati ya rimwe n’atatu kandi ikigabo n’ikigore bifatanya kuyararira mu gihe cy’iminsi 39-40. Iyo imishwi ikimara guturagwa iba isa n’ibara ry’ivu ryoroheje. Ikigore kigaburira imishwi ibyo kurya byazanywe n’ikigabo.

Muri rusange umushwi umwe wavutse mbere ni wo ubaho wonyine kuko wica indi yavutse nyuma yawo. Umushwi umaze iminsi 48-60 uba amaze kumera amababa kandi ushobora kuguruka neza.

Muri iki gihe ahantu henshi haracyagaragara ibyanira n’ubwo birimo kugenda bigirwaho ingaruka n’itemwa ry’amashyamba mu bice bimwe na bimwe. Umuryango Mpuzamahanga ushyira iki gisiga ku rutonde rw’ibitageramiwe.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. http://mobile.igihe.com/ibidukikije/inyamaswa/article/icyanira-igisiga-gituraga-imishwi-itatu-hakabaho-umwe-gusa