Ibyo kurya wasangamo ubutare

Kubijyanye na Wikipedia
ibiryo wasangamo iron

Ubutare (fer/iron) buri ku rugero ruhagije mu mubiri ni ingenzi cyane, kuko ari umunyungugu witabazwa mu gufasha uturemangingo tw’amaraso gutwara umwuka mwiza wa oxygen mu bice bitandukanye by’umubiri. Ubutare kandi bwitabazwa mu gukora imbaraga umubiri ukoresha.

ibiryo wasangamo ubutare

Iyo bubaye buke, bishobora gutera indwara ya anemia (irangwa no kugira amaraso macye) ndetse no guhorana umunaniro udashira.

Nubwo haboneka inyongera z’ubutare muri farumasi, gusa hari ibyo kurya bishobora kugufasha guhorana urugero rw’ubutare ruri hejuru, aya mafunguro atandukanye yaba akomoka ku bimera cg inyamaswa afasha umubiri kuko arimo ubutare buhagije. Kuyarya kenshi bizagufasha guhorana urugero rwa ngombwa ry’ubutare.[1]

Akamaro k’ubutare[hindura | hindura inkomoko]

Ubutare bwitabazwa mu gukora insoro zitukura z’amaraso, bukaba kimwe mu bizigize. Bugize kandi hemoglobin y’amaraso, ibi bituma bugira uruhare mu gutwara umwuka mwiza wa oxygen buwuvana mu bihaha kugera mu bice byose by’umubiri.

Bugira uruhare runini mu mikorere y’umubiri, kuko udafite ubutare umubiri ntiwabasha guhindura isukari imbaraga umubiri ukoresha, bityo ni ingenzi cyane mu guha umubiri ingufu.

Bukora enzymes, zifasha mu mikorere itandukanye mu mubiri imbere. Izi enzymes zifasha mu gukora uturemangingo dushya, ikwirakwiza ry’amakuru ku bwonko, imisemburo n’aside amino (izi nizo zigize poroteyine)

Ubutare burinda uturemangingo uburozi butandukanye. Kuko bwifitemo ubushobozi bwo kurwanya uburozi mu mubiri, bufasha mu kurinda ibibazo bitandukanye byerekeye gusaza n’ibindi bishobora guterwa na stress.

Bufasha mu kubaka ubwirinzi bw’umubiri bukomeye no kongera ubudahangarwa

Ingaruka zo kubura ubutare

Ingaruka ya mbere ni indwara izwi nka anemia, indwara yo kubura amaraso. Irangwa n’ikizungera no kutareba neza cyane cyane iyo hari izuba ryinshi.

Uko igabanuka bitera kubura umwuka wa oxygen uhagije mu mubiri, birangwa n’umunaniro udasanzwe, guhondobera, kuremera umutwe n’imikorere mibi y’ubwonko

Ibi ahanini bituruka ku kutarya ibikungahaye ku butare, kuba unyaragura cyane, kubira ibyuya byinshi no kuva amaraso menshi.

Ku mwana muto n’umugore utwite bakenera bwinshi by’umwihariko kugirango bagire ubuzima buzira umuze. Kenshi kwa muganga baha umugore utwite inyongera z’ubutare.

Ingaruka zo kugira ubutare bwinshi[hindura | hindura inkomoko]

Ubusanzwe ntabwo bujya buba bwinshi mu mubiri kuko iyo burenze busohoka binyuze mu byuya n’inkari. Hari abagira uburwayi buvukanwa bwo kutabasha gusohora ubudakenewe bityo bakagira ikibazo cyo kugira bwinshi. Icyo gihe hitabazwa muganga agatera umurwayi imiti yabigenewe.

Usibye mu gihe wabibwiwe na muganga, si byiza gufata inyongera z’ubutare zigaragara nk’ibinini, igihe ufashe urugero ruri hejuru bishobora guteza ibibazo bitandukanye mu mubiri harimo n’ibikomeye cyane nko kwangirika k’umwijima, amaraso kugenda gahoro cyane n’urupfu.

Si ngombwa kenshi gufata izi nyongera, kuko hari ibyo kurya bushobora kubonekamo

Aho wasanga ubutare[hindura | hindura inkomoko]

Buri mu byiciro 2; ubwitwa heme nu butari heme (non-heme). Ubutare bwa heme buturuka ku nyamaswa, umubiri uhita ubwinjiza byoroshye bitandukanye n’ubutari heme kuko bwo, bigora umubiri kubwinjiza ngo bukoreshwe.

Ibiryo wasangamo ubutare bwa heme[hindura | hindura inkomoko]

Inyama zitukura

Ingurube

Inkoko

Inyama z’umwijima

Inyama z’intama

Amagi

Amafi

Ibiryo wasangamo ubutare butari heme[hindura | hindura inkomoko]

Mu bishyimbo. Kuri ubu ibishyimbo bikungahaye ku butare biraboneka hose

Amashaza yumye

Imbuto za sesame

Imbuto z’ibihaza

Ibigori kimwe nibindi binyampeke nk’ingano, uburo n’amasaka

Beterave

Imboga rwatsi

Ibyo kwitondera[hindura | hindura inkomoko]

Abantu bakora siporo ituma babira ibyuya byinshi, abantu bakuyemo inda, babyaye se, cyangwa batakaje amaraso menshi mu gihe gito, baba bakeneye ubutare bwinshi by’umwihariko abagore batwite bo banahabwa inyongera yabwo kugira babungabunge ubuzima bwabo n’ubw’abo batwite.[2]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-25. Retrieved 2023-03-04.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://web.archive.org/web/20230304165626/https://agakiza.org/Akamaro-k-ubutare-ku-mubiri-ndetse-n-aho-wabusanga.html