Ibyo Kurya byagufasha kongera ibyishimo

Kubijyanye na Wikipedia
umuneke ukungahaye kuri Tyrosine ifasha ubwonko gutekereza neza no kwibuka
Imbuto

Hari igihe ujya wumva utishimye, ubabaye cyangwa se wigunze muri rusange. Ibi ahanini biterwa n’urugero ruri hasi rw’umusemburo ukorerwa mu bwonko wa dopamine, ukaba ushinzwe kongera ibyishimo. Niba wumva urushye kandi utishimye, umubiri wawe ushobora kuba ukeneye kongerwamo dopamine. Gufata ibyo kurya byongera dopamine byakugarurira ibyishimo.

Tumenye ibyo kurya byagufasha kongera ibishimo[hindura | hindura inkomoko]

Umusemburo wa dopamine, uretse kugena urugero rw’akanyamuneza, ufasha mu gufata ibyo wiga, guhanga udushya, kunezerwa, kwita ku bintu no kubiha umwanya wawe, muri macye kongera ubwenge.Mu gihe urugero rwa dopamine rwagabanutse, bishobora kugaragazwa na bimwe mu bimenyetso bikurikira; kutabasha kwita ku kintu kimwe, gusinzira bya hato na hato, umunaniro uhoraho, kumva udatuje, guhindura ibyiyumviro buri kanya no kumva utanezerewe, hakiyongeraho kurya cyane bya buri kanya.[1]Gufata ibyo kurya byongera dopamine mu mubiri, nibwo buryo bwagufasha kuyongera mu gihe gito, ndetse bikagufasha guhita ugira akanyamuneza byihuse.Niba wumva urushye kandi utishimye, umubiri wawe ushobora kuba ukeneye kongerwamo dopamine.

Bimwe mubyo kurya byagufasha kongera ibyishimo[hindura | hindura inkomoko]

beterave

Umuneke ni isoko ikomeye ya tyrosine, iyi ikaba aside amino ifasha mu kugena no gukangura urugero rw’umusemburo wa dopamine.Ibi bikagufasha mu kwishima no kongera ubwenge, kuko bigufasha kwibuka cyane, kwita ku bintu no gukurikira cyane. Imineke ni myiza cyane kuko ikungahaye kuri byinshi bifasha ubwonko. Ugomba kurya uhiye neza, kandi uryohera, niyo ibonekamo tyrosine ku rugero ruri hejuru.Beterave,Beterave ( beetroot mu cyongereza) zibonekamo betaine, ni ubwoko bwa aside amino zifasha mu ikorwa rya dopamine, zifitemo kandi ubushobozi bwo kurwanya kwiheba cyane(antidepressant). [2]Mu rwego rwo kongera akanyamuneza buri munsi, ni ngombwa kunywa umutobe wa beterave wikoreye buri munsi.Watermelon,Watermelon ni isoko nziza ya acide amine yitwa tyrosine. Tyrosine iyo igeze mu mubiri ihindurwamo dopamine, bityo urugero rwayo rukiyongera mu mubiri, maze bikongera ibyishimo n’akanyamuneza mu mubiri.Pome,Quercetin, kimwe mu binyabutabire byibanze biboneka muri pome, gifitiye akamaro kanini ubwonko bwacu. Usibye kongera imikorere y’umusemburo wa dopamine wongera ubushake bwo kugera ku kintu runaka n’ibyishimo, quercetin inafasha mu mikorere myiza y’ibice by’ubwonko bifasha gutekereza.Muri pome habonekamo ibindi binyabutabire bya polyphenols birinda uturemangingo dukora dopamine kwangirika. Mu gihe wumva utishimye cg se utamerewe neza, kurya pome imwe (n’igishishwa cyayo) bizagufasha kugira akanyamuneza.[1]

Ibindi Byo kurya bifasha kongera ibyishimo[hindura | hindura inkomoko]

shokola y'umukara nayo ni ingenzi.

Shokola zirabura,Shokola zirabura benshi basanzwe bazi ko zigabanya stress, zikongera akanyamuneza. Niba wumva utishimye, guhekenya shokola zirabura bizagufasha kugira akanyamuneza. Ibi biterwa n’ibinyabutabire bya phenylalanine, nabyo ni aside amino zigira uruhare runini mu ikorwa ryúmusemburo wa dopamine.Ubutaha niwumva utishimye cyangwa se wigunze cyane, uzarye shokola yirabura izagufasha. Ugomba kureba shokola irimo cocoa nyinshi (byibuze hejuru ya 85%) kuko niyo ibonekamo phenylalanine nyinshi.Inkeri,Inkeri zibonekamo vitamin C ihagije, ikaba ingenzi mu mikorere myiza y’ubwonko. Iyi vitamin ifasha mu gusohora no kurwanya uburozi bishobora kujya mu bwonko, bukabuza dopamine gukora neza.Kuba inkeri zibonekamo kandi ibinyabutabire bya phenol, bifasha mu kurinda imyakura n’uturemangingo dukora dopamine. Ni byiza kuzirya kenshi, kuko bizatuma urushaho kongera ibyiyumviro n’akanyamuneza mu mubiri.[2]Izi mbuto zikungahaye kuri vitamin B6 ikoreshwa n’umubiri mu ikorwa rya dopamine. Mu rwego rwo guhorana urugero rwa dopamine ruri hejuru, ushobora kunywa akarahuri k’umutobe wa watermelon ku munsi.Ushobora kongera urugero rw’imisemburo ya dopamine, ubinyujije mu kurya bimwe muri ibi biryo, bikaba byakongerera umunezero n’akanyamuneza, bikakurinda kwiheba, kwigunga no kumva ubabaye cyane. Uretse ibi 6 hari n’ibindi byagufasha nk’amata, amafi ndetse n’amagi.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://umutihealth.com/imisemburo-itaringaniye-2/
  2. 2.0 2.1 https://inyarwanda.com/inkuru/108048/waruziko-hari-ibyo-kurya-byagufasha-kongera-ibyishimo-dore-6-muri-byo-108048.html