Ibyiza bya siporo

Kubijyanye na Wikipedia
Imikino ngorora mu biri
siporo yo kwiruka

Siporo nkuko tumaze kubibona kenshi ifasha umubiri cyane mu kwirinda no kurwanya indwara zitandukanye ndetse no kugira imibereho itunganye. Buri wese akeneye imyitozo ngorora mubiri hatitawe ku myaka, igitsina ndetse nicyo waba ukora, buri wese yayishobora kandi ni ingenzi mu buzima.

Urashaka kumererwa neza, kugira imbaraga nyinshi ndetse no kubaho igihe kirekire?

Igisubizo nta kindi ni ugukora imyitozo ngorora mubiri (sport)

Ibyiza byo gukora siporo[hindura | hindura inkomoko]

1. Sport igufasha gucunga no kugira ibiro bikwiye[hindura | hindura inkomoko]

Imyitozo ngorora mubiri ikurinda kwiyongera ibiro cyane, ikaguha ibiro bikwiye. Mu gihe cy’imyitozo umubiri ukoresha imbaraga bikagufasha gutwika ibinure; ibi bikakurinda umubyibuho utajyanye nuko uteye.

2. Sport igufasha kumererwa neza mu mubiri[hindura | hindura inkomoko]

Mu gihe wumva ufite ibibazo byinshi, wigunze, cg wumva ubabaye, utamerewe neza mu mubiri cg ufite stress; mu gihe cy’imyitozo ibi byose birashira. Kuko mu gihe cy’imyitozo ubwonko busohora imisemburo ituma wishima ukarushaho kumererwa neza.

Muri macye sport igabanya stress, ikakongerera kwigirira icyizere, ndetse no kwishimira uko uteye.

3. Sport ifasha mu kurwanya indwara nyinshi zikomeye[hindura | hindura inkomoko]

Indwara z’umutima (umuvuduko ukabije w’amaraso, guhagarara k’umutima, gufungana k’ udutsi dutwara amaraso, n’izindi) zibasiye abantu benshi muri ibi bihe turimo, diyabete ya 2, kwigunga gukabije (depression), indwara nyinshi z’imitsi ndetse n’umugongo ushobora kugabanya ibyago byo kuba wazandura ukoresha umubiri wawe imyitozo ngorora mubiri ikwiye. Siporo ifasha amaraso gutembera neza, no gusukura imiyoboro y’amaraso ivanamo imyanda ishobora guteza ziriya ndwara twavuze haruguru.

4. Siporo ifasha gusinzira neza[hindura | hindura inkomoko]

Niba ugira ikibazo cyo gusinzira bikugoye, uryama ushikagurika cg uryamira cyane; imyitozo ngorora mubiri igufasha kuruhuka neza ugasinzira igihe gikwiye, bikongerera umusaruro mu gihe cyo gukora. Gusa si byiza gukora sport amasaha yo kuryama yegereje (nibura amasaha 3 mbere yo kuryama) kuko nabwo bishobora kugutera kubura ibitotsi rimwe na rimwe

5. Siporo ikongerera ingufu mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina[hindura | hindura inkomoko]

Mu gihe wumva utagira akabaraga cg wumva udashimisha umukunzi wawe uko bikwiye mu buriri, imyitozo ngorora mubiri ishobora kugufasha kongera ubushake n’imbaraga.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko gukora imyitozo ku bagore bibongerera ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, mu gihe ku bagabo bakora sport badakunze kugira ikibazo cyo kurangiza vuba cg cyo kubura ubushake bwo gushimisha abagore babo. (Ibi natwe turabihamya; kuko mu bantu benshi bagiye batugana bafite iki kibazo benshi muri bo batubwiye ko gukora sport byabafashije cyane batiriwe bakoresha imiti. Nawe niba ufite icyo kibazo byagufasha cyane)

6. Sport yongera ibyishimo n’ubusabane[hindura | hindura inkomoko]

Siporo n’imyitozo ngorora mubiri bigufasha gusabana, kwishimira abandi no kumenyana n’abantu bashya. Ibi byose bikurinda kwigunga, kuba wenyine cg kwiheba, bituma ubuzima bwawe muri sosiyete burushaho kuba bwiza.

Ibindi[hindura | hindura inkomoko]

Ushobora gukora sport iyariyo yose wifuza yaba; gukina umupira, kwiruka, basketball, volleyball, koga, kunyonga igare, kugenda n’amaguru wihuta, yoga, gusimbuka umugozi, kugorora ibice bitandukanye by’umubiri, kujya muri gym tonic, pompage, guterura ibyuma n’izindi zose wifuza.

Icyiza nuko iyo bikurambiye ubivaho ugatangira ibindi gutyo gutyo.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

[2]

[3]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-24. Retrieved 2023-02-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-24. Retrieved 2023-02-24.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://mubuzima.com/wp-content/cache/all/kwirukanka/index.html