Jump to content

Ibyerekeye ubuhinzi

Kubijyanye na Wikipedia
ubuhinzi

U Rwanda rufite hafi hegitari 165.000 z’ibishanga harimo 93.754 ha (57 ku ijana) zahinzwe. Ariko, 5.000 ha gusa zaratunganyijwe kandi zishobora guhingwa umwaka wose mu gihe ahasigaye hahingwa uko umuntu yishakiye nta nyigo mu bya tekiniki n’imwe ibanje gukorwa. - Urwego rw’ubuhinzi rwagennye nk’ibyihutirwa cyane igenamigambi rya Guverinoma mu iterambere. Amerekezo y’igihugu y’ubu arashaka ko uru rwego rwava ku gushakisha amaramuko rukajya ku gushaka umusaruro mu bintu bijyanye n’ubucuruzi. - Ubuhinzi bugezweho buboneka nk’imwe mu nkingi esheshatu za Vision 2020 kimwe no gucunga neza ku buryo burambye imikoreshereze y’ubutaka n’ibikorwa remezo by’ibanze.[1]

Ibidukikije

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije