Ibyanya by’inyamaswa
Ibyanya by’inyamaswa
[hindura | hindura inkomoko]Icyanya ni ishyamba rigari ryateganyirijwe kubamo inyamaswa n’ibindi binyabuzima bitandukanye. Abatwawe n’indimi z’amahanga bamenyereye kubyita pariki. Mu gihugu cyacu hari ibyanya byagenewe kubungabunga ubuzima bw’inyamaswa n’ibindi binyabuzima. Ubu mu Rwanda habarurwa ibyanya by’inyamaswa bigari birenga bitatu. Hari n’aho abifite bagenda biyubakira imbuga nto bakororeramo zimwe mu nyamaswa z’inkazi nk’ingwe, inzoka n’izindi.
Mu byanya byamamaye mu Rwanda bikanahuruza imbaga y’abatuye isi, twavuga nk’icyanya cy’Akagera mu burasirazuba bw’u Rwanda. Icyanya cy’Akagera kibarizwa mu gace k’umukenke mu ntara y’iburasirazuba kikambuka kigafata intara y’Akagera mu gihugu cy’abaturanyi cya Tanzaniya. Habonekamo zimwe mu nyamaswa z’inkazi zitakiboneka henshi ku isi. Muri zo twavuga nk’intare n’ingwe, imbogo n’impongo, inzovu ndetse n’isatura. Hagaragaramo kandi nyamaswa nyinshi ziteye amabengeza nk’impara n’imparage, isha, inzobe, twiga n’izindi. Yewe ngo harimo n’impyisi mahuma n’imigana y’imbwebwe zahunze abantu.
Uwavuga iby’Akagera bwakwira bugacya; Akagera gafite umwihariko wo kugira ibiyaga byinshi bigaburirwa n’uruzi rw’Akagera. Rwambukiranya iyo pariki kuva mu magepfo kugera mu majyaruguru. Ibyo biyaga byabaye icumbi ry’imvubu n’ingona. Utembereye mu Kagera kandi, yibonera amasenga n’imyobo y’inyaga zitakiboneka henshi mu gihugu. Ntiwava mu Kagera utabonye umugana wa za ngurube z’ishyamba n’amashyo y’imbogo rwarikamavubi.
Abikundira amajwi y’inyamaswa n’ibindi bintu nyaburanga rero nababwira iki! Ubwo hari abatinya kumva intare yivuga cyangwa itontoma, hari ba mukerarugendo ahubwo bazanwa n’uwo mutontomo ukura abantu umutima ukanabuza inyoni kuririmba. Abagana icyanya cy’Akagera banezezwa n’utugezi dusuma cyangwa se iyo bwije impyisi zitangiye guhuma. Ngo harimo n’impongo zikorora!
Icyanya cy’Akagera kibangamiwe n’ubwiyongere bukabije bw’Abanyarwanda bagenda bashaka amasambu. Hari na ba rushimusi bahiga imvubu n’abashakisha amahembe y’inzovu. Ibyo byatumye Leta ifata ingamba zirimo ubukangurambaga buhoraho, aho abaturiye icyo cyanya bahora basobanurirwa akamaro kacyo. Umubare w’abashinzwe kurinda icyo cyanya na wo ugenda wiyongera kandi hanashyizweho ibihano bikarishye ku bakomeje ingeso mbi yo kwica no gushimuta inyamaswa. Mu gukomeza kubungabunga icyanya cy’Akagera, hubatswe urukuta rw’amashanyarazi rukizengurutse. Urwo rukuta rutuma inyamaswa zidatoroka ngo zonere abaturage baturiye Akagera.
Ibyo ariko ntibihagije. Buri muturarwanda wese akwiye kwiyumvisha ko ibyanya ari umutungo rusange. Ibyanya by’inyamaswa bifite akamaro kanini mu rwego rw’ubukungu kuko bikurura ba mukerarugendo. Usibye no kuba birimo ibiti bihembera umwuka tukabona imvura binaba intaho y’inyamaswa n’inyoni by’amoko anyuranye bifitiye runini abaturarwanda. Ntawe rero ugomba kwangiza uwo mutungo dukesha byinshi ngo arashaka inyungu ze ku giti ke.