Ibyanya bikomye mu Rwanda
Ibyanya bikomye mu Rwanda kimwe nahandi ku isi ni indiri y' urusobe rw' ininyabuzima muri rusange ariko by' umwihariko ibinyabuzima bisigaye hake ku isi.
Ibyanya bikomye ku rwego rw' isi
[hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda hari ibyanya bikomye byamaze kwemerwa ku rwego rw' isi aha twavuga; pariki y' ibirunga na pariki ya Gishwati_Mukura, aya ma pariki niyo yemejwe ku rwego rw' isi nk' indiri y' urusobe rw' ibinyabuzima bisigaye hake bityo byemezwa nk' ibyanya bikomye.
Ishyamba rya Gishwati_Mukura mu mwaka 2020 ryashyizwe ku rutonde rw' ibyanya kimeza byo kubungabunga urusobe rw' ibinyabuzima (World Network of Biosphere Reserves) rukorwa n' umuryango mpuzamahanga ryita ku burezi n' umuco (UNESCO). iri shyamba riherereye mu ntara y' uburengerazuba mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Ngororero na Nyabihu. [1]
Ibyanya bikomwe ku rwego rw' igihugu [2]
[hindura | hindura inkomoko]Turetse ibyanya bikomye byashyizwe ku rutonde rw' isi mu Rwanda hari ibindi byanya bikomye kandi bibungabunzwe, kuko byagaragaye ko ari indiri y' urusobe rw' ibinyabuzima bisigaye hake ku isi. aha twavuga nka Nyandungu Eco park, Umusambi village n' Igishanga cya rugezi. muri ibi byanya haherereyemo ibinyabuzima nk' inyamanswa, inyoni n' inimera.
Pariki zo mu Rwanda [3]
[hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda hari ibyanya biri ku rwego rwa pariki bibumbatiye ibinyabuzima ndetse biri ku isonga mu gukurura abakerarugendo no kwinjiza amadovize.
- Pariki y' akagera
- Pariki y' ibirunga
- Pariki ya nyungwe
Reba
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/abanyarwanda-barasabwa-kutangiza-ibyanya-bikomye-bibumbatiye-urusobe-rw-ibinyabuzima
- ↑ https://rema.gov.rw/fileadmin/templates/Documents/Law_on_environment.pdf
- ↑ https://mobile.igihe.com/ubukerarugendo/pariki-n-amashyamba/article/rambagira-ibyahoze-ari-ibyanya-bikomye-ubu-byabaye-isoko-y-amadovize