Ibyago byo kugira Imisemburo itaringaniye

Kubijyanye na Wikipedia
imbuto

Havugwa ko imisemburo itaringaniye mu gihe cyose impinduka zayo zigira ingaruka mbi ku buzima bwa nyirayo.Imisemburo ikunze kurebwaho cyane ni testosterone na estrogen dore ko ari imisemburo ifite uruhare runini mu buzima bw’imyororokere. By’umwihariko izamuka rya estrogen niryo rigaragara cyane. Kuko uretse kuba hari n’imiti usanga irimo uyu musemburo (nk’iyo kuboneza urubyaro) ndetse no mu mafunguro yacu harimo ayagira uruhare mu kuzamuka k’uyu musemburo.[1]

Ibyo kurya bitera kutaringanira kw’imisemburo[hindura | hindura inkomoko]

Imisemburo itaringaniye ni kimwe mu bibazo biri kugenda byiyongera, ndetse abahanga bavuga ko abantu benshi ubu bafite urugero runaka rw’imisemburo itaringaniye. Kenshi ibi biterwa n’imihindagurikire y’ibidukikije ndetse n’imibereho yacu kuruta uko byaterwa n’uburwayi runaka.[2]

Bimwe mu bitera kutaringanira kw’imisemburo[hindura | hindura inkomoko]

Inyama y’inkoko ni nziza ku mikorere y’umutima nyamara niba ufite ikibazo cy’imisemburo itaringaniye si nziza kuri wowe. Bikaba akarusho iyo zitwa iza kijyambere kuko nubwo zidahabwa imisemburo ariko mu byo zigaburirwa by’ibanze harimo soya n’ibiyikomokaho bikaba byongera estrogen muri zo.Rero niba wifitiye iki kibazo izi nyama wazisimbuza amafi Atari ayorowe, cyangwa inyama z’inka zitunzwe no kurisha.Soya ni kimwe mu biribwa biri gukoreshwa cyane dore ko amavuta yayo azwiho kuba meza. Ndetse tofu ikomokamo nayo ikaba ishobora gusimbuzwa inyama.Muri soya harimo ibinyabutabire byikora nka estrogen ndetse bikanagabanya ikora ry’imvubura ya thyroid izwiho kuba ariyo iyobora imikorerwe n’imikoresherezwe y’imisemburo mu mubiri.[1]Gukoresha soya cyane bigira ingaruka mu kubura ubushake bwo gukora imibonano, kwiheba no kwigunga, umunabi, ubugumba, no kubyibuha bidasanzwe.Niyo mpamvu atari byiza gukoresha soya n’ibiyikomokaho kenshi, ndetse noneho niba ufite ikibazo cy’imisemburo itaringaniye ni byiza kubireka ukaba wasimbuza ayo mavuta ay’ubunyobwa, aya coconut, naho poroteyine zo muri soya ukazisimbuza izo mu muceri.

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Nibyo koko amata aduha calcium na vitamin D nyamara kandi kuyanywa buri munsi cyane cyane ku bagore si byiza. Ubushakashatsi buri gukorwa burashaka kwerekana niba nta sano iri hagati yo kunywa amata cyane no kurwara kanseri zatewe na estrogen nyinshi dore ko kuba amata azamura igipimo cya estrogen byo byamaze kugaragazwa.Uramutse ubirebye wasanga ibihugu birimo abantu banywa amata cyane ari nabyo bibonekamo abagore benshi barware kanseri y’amabere cyangwa ibindi bice by’imyibarukiro.[2]Nicyo gihe rero ngo niba ubona imisemburo yawe idakora neza utangire ugabanye amata wanywaga kuko nayo abigiramo uruhare.licorice Iki nubwo atari ikiribwa gifatwa ukwacyo akenshi ariko nayo ni kimwe mu bitera imikorere mibi y’imisemburo. Iyi licorice ishobora gukoreshwa nk’ikirungo ndetse inganda nyinshi zikora itabi ziyivangamo ngo rigire impumuro runaka.Ubushakashatsi bugaragaza yuko ndetse iyi licolice ifite muri yo ibikora nka estrogen birenze ibiri mu miti yo kuboneza urubyaro. Ndetse kuri ubu hari gushakwa uburyo licolice yakoreshwa nayo nk’umuti wo kuboneza urubyaro.[1]Niba rero wakudaga licolice cyangwa ibyo yashyizwemo nicyo gihe ngo uhindure.Ibi si byo gusa bitera imikorere mibi no kutaringanira by’imisemburo gusa ni bimwe mu biribwa byongera ibyago.Kubigabanya no kubisimbuza ibidateje akaga niyo nama.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://umutihealth.com/imisemburo-itaringaniye-2/
  2. 2.0 2.1 https://inyarwanda.com/inkuru/108048/waruziko-hari-ibyo-kurya-byagufasha-kongera-ibyishimo-dore-6-muri-byo-108048.html