Jump to content

Ibiza mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia

Mu Rwanda gihe cy'ibiza cyangwa imvura nyinshi byangiza ibikorwa remezo ndetse n'ibindi bikorwa hirya no hino mu Rwanda,amazu, imihanda,inkangu zitwara ubutaka n'imisozi,amzi avengers imirima n'imyaka mu bishanga akenshi nakenshi imyuzure itera abantu ikabica igasenya amazu yabo ubundi ikangiza imyaka bikagira ingaruka ku mibereho y'abantu n'ibintu.

umwuzure

Akenshi inzu zisenyuka ziba zubatse mumanegeka, mubishanga, cyangwa hafi n'inkangu ndetse no mu misozi miremire, mu ntara y'Uburengerazuba,Amajyaruguru n'Amajyepfo invura nyinshi yahitanye abantu bagera kuri 135 muri Gicuransi 2023[1]

Ingaruka z'Ibiza

[hindura | hindura inkomoko]
gutenguka k'ubutaka

Minisitiri w'ibikorwa by'ubutabazi Kayisire Maria Solange yagize ati inkuba nazo ziri mu mwanya wa kabiri mu bidutwara ubuzima bw'abantu,imyuzure,n'ibindi [2] Bimwe mu bikorwa remezo nk'imihanda ashuri,amavuriro,amasoko,n'amazu y'ubucuruzi byagiye byangirika muri aka gace k'Uburengerazuba, ibitekerezo by'abaturage nabyo birangirika cyane nka za Dipolome zabo imishinga bakoze ,ugasanga bataye umutwe.[3]

Ibiza biterwa n'Imvura nyinshi

Kurinda ibiza mu Rwanda

[hindura | hindura inkomoko]

Mu gihugu cy'u Rwnda hagaragaye ko mu iyo ibiza bije bihittana ibintu byabantu benshi ndetse bigasenya amazu bidasize n'ubuzima bw'abantu muri Rusange.Gukumira Ibiza byo mugihe kizaza no gushakira abaturage Bari mukaga ubutabazi bw'ibanze nk'ibikoresho by'isuku ,imyambaro ndetse nibyo kuraramo,kubimura bagatuzwa aheza,nubwo leta itatanga ibisubizo byuzuye ukurikije ibyo abari mukaga baba bakeneye,Guverinoma ikora ubutabazi bw'ibanze. Gushyiraho ingamba zo guhunika imyaka cyane cyane ibinyampeke kugirango mugihe cy'inzara bazabone ibibarengera,kwihaza mu biribwa biciye mu ikoranabuhanga ryateye imbere ry'ibihingwa n'amatungo mu moko menshi birwanya amapfa.[4]

intanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiza-byahitanye-abarenga-200-mu-mezi-umunani-ya-2023
  2. https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiza-byahitanye-abarenga-200-mu-mezi-umunani-ya-2023
  3. https://www.fao.org/faolex/results/details/fr/c/LEX-FAOC168189/
  4. https://www.fao.org/faolex/results/details/fr/c/LEX-FAOC168189/