Jump to content

Ibiza Mukarere ka Rukindo

Kubijyanye na Wikipedia

Akarere ka Rulindo ni kamwe mu Turere dutanu tugize Intara y’Amajyaruguru y’u Rwanda, gahana imbibi n'Uturere twa Nyarugenge na Gasabo two mu Mujyi wa Kigali; Akarere ka  Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo, Akarere ka Gakenke n'Akarere ka Burera two mu Ntara y'Amajyaruguru. Akarere ka Rulindo gafite ubuso bungana na Km2 567, kakaba gafite Imirenge 17, utugari 71 n’imidugudu 494; gatuwe n’Abaturage 337,820 muri bo harimo abagore 207,830 n'abagabo 129,990. ubucucike bw’abaturage (Population density) ni 596 kuri  Km2 imwe.Akarere ka Rulindo kagizwe n'imirenge 17 [1][2]

  • Imiryango 23, irimo 22 yo mu Murenge wa Cyinzuzi n’undi 1 wo mu Murenge wa Shyorongi yasenyewe n’imvura idasanzwe yaguye mu kwezi kwa Mutarama mu ijoro ryo kuwa 16 rishyira kuwa 17 mu 2016 , aho uwitwa Kambera Marisiyana yahasize ubuzima agwiriwe n’inzu.[3][4]

Kuwa 18/08/2016 Minisiteri ifite imicungire y’ibiza mu nshingano (MIDIMAR) yahaye inkunga y’amabati ya miliyoni enye imiryango 23 yasenyewe n’imvura idasanzwe.[5]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-15. Retrieved 2023-02-15.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  2. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/rulindo-abasenyewe-n-ibiza-bafashijwe-amabati-ya-miliyoni-enye
  3. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/rulindo-abasenyewe-n-ibiza-bafashijwe-amabati-ya-miliyoni-enye
  4. https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/Rulindo-Abasenyewe-n-ibiza-bahawe-ubufasha-bw-ibanze
  5. https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/rulindo-abasenyewe-n-ibiza-bafashijwe-amabati-ya-miliyoni-enye