Ibiyaga n'Ibishanga

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga cya Nyabarongo
Icyiyaga cya Kivu

Ikiremwamuntu gikwiye guhindure imyumvire mu buryo bwogukoresha indiri z’urusobe rw’ibinyabuzima, cyane cyane ibishanga, imigezi n’ibiyaga, kera byafatwaga nka ahantu ho kujugunya imyanda.

Kubungabunga Ibiyaga n'Ibishanga[hindura | hindura inkomoko]

Ikiyaga

Kurengera ibidukikije mu rugamba rw’iterambere rirambye, inzira ni ndende,abantu basabwa guhindura imyumvire ku ikoreshwa ry’urusobe rw’ibinyabuzima, aho kera byafatwaga nk’ahantu ho kujugunya imyanda.Umuturarwanda agomba kuzirikana isano kamere afitanye n’ibidukikije, bityo akarushaho kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibumbatiye amoko atandukanye y’inyamaswa n’ibimera dukesha ibidutunga, imiti twivuza n’umwuka mwiza duhumeka uwo mwuka udashobora kubonerwa ikiguzi gikwiye.[1]Abanyarwanda bashishikarizwa gufatanyiriza hamwe mu kwiteza imbere no gufata neza umutungo kamere w’urusobe rw’ibinyabuzima.[2]Urusobe rw’ibinyabuzima runyuranye ruri mu byanya bikomye za pariki, n’ibishanga, bifashako igihugu ko gisurwa na ba Mukerarugendo aho bigira uruhare runini mu iterambere ry’ubukungu bw’igihugu.Twite ku rusobe rw’ibinyabuzima, iyo ni insanganyamatsiko ijyanye n’icyerekezo cyo mu mwaka 2050 u Rwanda rwihaye, cyo kuba mu bihugu biteye imbere binyuze mu iterambere ritabangamira ibidukikije.[3]

Ibindi Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

Mu Rwanda, insanganyamatsiko ivuga iti Igihe kirageze twite ku rusobe rw’ibinyabuzima, ijyanye n’icyerekezo cyo mu mwaka 2050 u Rwanda rwihaye, cyo kuba mu bihugu biteye imbere, binyuze mu iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi rifite ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.Iyo nsanganyamatsiko, ijyanye n’intego z’iterambere rirambye, na gahunda y’igihugu y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere. [2]Bityo nukuvugango iyangirika ry’umutungo kamere n’urusobe rw’ibinyabuzima, bigira ingaruka zikomeye kandi zitubuza kugera ku ntego z’iterambere ry’ubukungu bw'igihugu cyiyemeje.Bavuga ko ibyo bigaragaza ko kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima, byuzuzanya no guteza imbere ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.kurengera ibidukikije ni rugamba rw’iterambere rirambye.[3]

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-abaturiye-ibiyaga-n-ibishanga-batangiye-kuhirirwa-imyaka-nyuma-y-ibura-ry
  2. 2.0 2.1 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/tubungabunge-imigezi-ibishanga-n-ibiyaga-kera-byafatwaga-nk-aho-kujugunya-umwanda-min-mujawamariya
  3. 3.0 3.1 https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/ibishanga-by-i-kigali-bigiye-gukorerwamo-ubukerarugendo-n-ubushakashatsi