Ibiti bimaze imyaka irenga 4,000

Kubijyanye na Wikipedia

Muri Amerika hari ubwoko bw’ibiti Yezu/Yesu yavutse biriho ndetse bikiriho kugeza n’ubu cyangwa byatemwe mu myaka ya vuba, bikaba binini mu mubyimba (inganzamarumbo) kandi birebire cyane kugera kuri metero 100.

Imiterere[hindura | hindura inkomoko]

Hari n’ibiti mu Buhinde no mu Butaliyani bishobora kwimuka bikava aho byari biteye bikitera ahandi, kubera ubushobozi bwabyo bwo kurandaranda.

Muri Nzeri 2021 abashinzwe kurwanya inkongi muri Leta ya California (USA), batangiye kuzengurutsa ibiringiti bidashya ndetse n’ibipfunyika bya alminium ku biti byo muri Pariki ya Sequoia, mu rwego rwo kubirinda inkongi y’umuriro irimo gusatira iyo pariki.

Pariki ya Sequoia[hindura | hindura inkomoko]

ibiti bya Sequoia

Pariki ya Sequoia (ibiti byayo na byo byitwa sequoias), irimo ibiti bigera ku bihumbi bibiri bikurura ba mukerarugendo kubera kugira umubyimba munini, uburebure no kuramba cyane ku isi.

Muri byo hari ikizwi ku izina rya ‘General Sherman’

igiti cya General sherman

gifite uburebure bwa metero 83 n’umubyimba ufite umurambararo(diameter) wa metero 11m (umuntu akaba yagicukuramo inzu y’ibyumba bitatu n’uruganiriro).

N’ubwo General Sherman, bitewe no kwamamara cyane ivugwaho kuba igiti cya mbere ku isi kirambye imyaka irenga ibihumbi bibiri, hari ibindi byo muri Pariki ya Sequoia n’ahandi ngo birengeje imyaka 4,000 bibayeho, kandi birebire kurenza metero 100.

Urubuga https://www.monumentaltrees.com/ruvuga ko sequoia (Sequoia sempervirens) ya mbere ku isi mu burebure ifite metero 115.55, ikaba iri mu ishyamba rya Redwood Mountain muri Pariki ya Kings Canyon muri Leta zunze Ubumwe za Amerika.

Ntabwo ari sequoias gusa zikunze kuba ndende cyangwa nini cyangwa kuramba zonyine, kuko hari ibindi biti byo mu bwoko bwa Pseudotsuga menziesii birimo ikizwi nka Brummit fir cyabaye kirekire kugera kuri metero 100.3 ndetse n’inturusu yo muri Australia y’amajyepfo ishobora kurenza metero 97.

Baobab[hindura | hindura inkomoko]

Urubuga monumentaltrees.com rukomeza ruvuga ko mu bijyanye n’umubyimba munini cyane,

igiti cya Baobab

ibyitwa ‘Baobab’ byo mu mashyamba ya Afurika ndetse na Cypres zo muri Mexique ngo bishobora guhinguranwa n’umurongo ugororotse unyura hagati muri byo(diameter) ureshya na metero 11.42.

Pinus[hindura | hindura inkomoko]

Mu burambe na ho, pinusi yitwa Bristlecone cyangwa cyprès byo muri Amerika y’Epfo byo ngo birimo ibishobora kuba bimaze imyaka igera ku 5,000.

Bene ibyo biti byagiye bitemwa mu myaka ya vuba, birimo icyitwaga Mathusalem cyo mu bwoko bwa Pinus Bristlecone cyahoze mu misozi yitwa White Moutains yo muri California, kikaba cyaratemwe muri 2008 cyari kimaze imyaka 4,800 (Yesu yavutse asanga kimaze imyaka irenga 2,800 kibayeho).

Mu bihugu by’i Burayi, nko mu Bwongereza no mu Budage, hari aho abantu bagiye batinya ibiti bya kera bitewe n’imyemerere, bakishyiramo ko baramutse babitemye byabakururira urupfu.

Ibyinshi muri ibyo biti bikaba byaratemwe mu gihe ubukirisitu bwari bwadutse kuri uwo mugabane, kuko byafatwaga nk’ikimenyetso cy’ubuhakanamana nk’uko urubuga monumentaltrees.com rukomeza rubisobanura.

Ibiti bitwikira ubuso bunini cyane

Uretse uburebure buhambaye, ubunini mu mubyimba n’uburambe, hari ibiti bigira amashami maremare yubaka ikimeze nk’igisenge cyangwa umutaka watwikira abantu benshi cyane, mu gihe bugamye izuba.

Ficus benghalensis[hindura | hindura inkomoko]

Igiti kiza ku isonga mu kugira igisenge kinini ni icyo mu bwoko bwa Ficus benghalensis kiri mu baturage bitwa Howrah bo mu gihugu cy’u Buhinde, igicucu cyacyo kikaba gitwikira ubuso bungana na metero kare 1200 (m2).

Kugira ngo amashami y’ibi biti atavunika, hari aho agera akamanura imizi ishorera mu bitaka ikamera nk’inkingi ziyateze, bikamera nk’aho ya mizi ihinduka nk’uruti (tige).

Hagera n’igihe uruti rwatangiye ari umuzi rwikorera cya giti cyose rugasimbura uruti rwa mbere rwateranywe na cyo (kubera kugenda ruranda,randa), bikaza kurangira igiti cyose cyarimutse aho cyari gitewe.

Bosquet[hindura | hindura inkomoko]

Mu busitani bwitwa Palerme muri Sicile ho mu Butaliyani igiti cyitwa ‘bosquet’ cyamaze kwimuka kijya hakurya y’akayira kakinyura iruhande, ndetse umubyimba wacyo watangiye ari umuzi ukaba warabaye inganzamarumbo y’ubugari bwa metero 13.5(m).

Ibiti bya kera mu Rwanda[hindura | hindura inkomoko]

Nta bushakashatsi burakorwa mu Rwanda ngo hamenyekane aho igiti cya kera cyane giherereye ndetse n’imyaka kimaze kibayeho, ariko uko byagenda kose kiri muri Pariki ya Nyungwe, nk’uko uwari Senateri Bizimana Jean Baptiste wagize se w’umwiru ku ngoma ya Rudahigwa abisobanura.

Bizimana avuga ko ibiti bya kera mu Rwanda ari imivumu, imirehe, imitaba n’ibindi bijya bimara imyaka iri hagati ya 200-300, ariko na byo bikaba byaboneka muri Nyungwe kuko ahandi abantu babitema bashaka bakabikoresha imirimo inyuranye.

Icyakora i Rutare mu Karere ka Gicumbi ngo haracyari ikigabiro cy’umurehe cyatewe ku ngoma y’umwami Kigeli III Ndabarasa wategetse u Rwanda mu myaka ya 1708 – 1741.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/amakuru/utuntu-n-utundi/article/dore-ibiti-bimaze-imyaka-irenga-4-000-ndetse-n-ibishobora-kwimuka-aho-byatewe