Ibitaro bya kabgayi

Kubijyanye na Wikipedia

Ibitaro cg Ivuriro rya Kabgayi riherereye mu ntara y'amajyepfo mu Karere ka Muhanga , ni ibitaro bishingiye kuri leta , bimaze igihe kinini bitanga servise z'ubuvuzi kuko byatangiye gutanga serivise z'ubuvuzi 1937 kugeza nanubu .bifasha abanyarwanda muri rusange , baba abatuye muri ako karere ka Muhanga ndetse nabandi baturutse ahatandukanye mu bigo nderabuzima bya Ruhango Kamonyi ndetse nahandi mugihugu.

Ibitaro Kabgayi bifite ubuvuzi butandukanye bwo kuvura indwara nyinshi, harimo kubyaza ababyeyi, kubaga , kuvura amaso , ubuvuzi rusange n' ibindi byinshi.

Iryo vuriro rivugwaho gutanga serivise neza kubarigana , nubwo akanshi bagira imbogamizi z' umubare mwinshi wabarigana bityo bigatuma batabasha kwakirwa abrwayi byihuse, hakaba gutonda imirongo no gutegereza igihe kinini.

Ibitaro bya Kabgayi kubera kumara igihe kirekire bikora , bigaragara ko bishaje kdi umubare wababigana wiyongera umunsi kuwundi , ugasanga rero ababyeyi bajya kuhabyarira batakirirwa ahantu heza , kandi n' umubare wabo byakira uri hejuru cyane y'ubushobozi bwibyo bitaro .

Ministeri y'ubuzima ifatanije na Dioseze ya kabgayi irimo kubaka inyubako nshyashya igezweho kandi nini , iteganywa kutwara akayabo ka Miliyali 5 z'amafaranga y'u Rwanda , inyubako yamaze gutangirwa iri hafi gusoza ,kandi bavuga ko iyo nyubako izaba irimo ibitanda 180 byakira ababyeyi , mugihe iyo ishaje yari irimo ibitanda 98 gusa . Ni igisubizo rero kuri ba babyeyi bacurikiranaga mubitanda cg bakarara hanze kubera kubura ibyumba n'ibitanda barwariramo cg babyariramo.

Umuyobozi wibi bitaro yishimira ko bigiye koroha kwakira ababyeyi baje kubyara, bagahabwa ibishoboka byose ,kuko iyo nyubako izaba yujuje ibyangombwa byose . ndetse ko hazaba harimo naho bakirira indembe muri rusange . mugihe ubundi bajyaga bohereza indembe CHUB na CHUK .[1]

  1. "Archive copy". Archived from the original on 2022-09-29. Retrieved 2022-09-29.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)