Ibitaro bya Muhima
Appearance
Ibitaro bya muhima byahoze ari ishami byibitaro bikuru bya kaminuza CHUK. ishingano nyamukuru yabyo yari ukubyaza. nyuma byaje kugirwa ibya karere ka nyarugenge. Ibitaro bya Muhima ni ibitaro biherereye mu Rwanda mu Karere ka Nyarugenge aho ubu byatangiye gutanga nizindi serivisi zubuvuzi[1].
UMWIHARIKO W' IBITARO BYA MUHIMA
[Hindura | hindura inkomoko]Ibitaro bya Muhima nkuko twabivuze haruguru biherereye mu Karere ka Nyarugenge, ni ibitaro bifite umwihariko wo kwita ku bagore batwite n'abana ariko bitanga n'izindi serivisi z'ingenzi mu buvuzi ku bivuza bataha.[2]
Serivisi zitangwa n'Ibitaro bya Muhima:
- Serivisi zitangwa n'ubuyobozi
- Kwakira abivuza bataha
- Indwara z'ababyeyi no kubyaza
- Indwara z'abana
- Indwara z'impinja
- Indwara z'amenyo
- Indwara zo mu mutwe
- Insimburangingo n'Inyunganirangingo
- Indwara zitandura (NCDs)
- Gupima ibizamini
- Ubujyanama ku bwandu bwa SIDA
- Gusuzuma no gukurikirana abarwaye indwara z'umwijima (Hepatite B na C) n' igituntu
- Guca mu cyuma
- Gusuzuma kanseri y'inkondo y'umura
- Kuboneza urubyaro
- Indwara z'amaso
- kwakira abahuye n'ihohoterwa[3]

Umubyeyi wa byaye
