Ibishanga mubihe byo hambere mu Rwanda
Mu myaka yo hambere mu Rwanda ndetse no mubindi bihugu bimwe nabimwe byo muri Afurika ibishanga byafatwaga nkahantu ho kumena imyanda ndetse no kuyobora amazi mabi ava mungo kuko abantu bari bataramenya akamaro k'ibidukikije ndetse n'ibinyabuzima biba mubishanga.[1]
Ibungabungwa ry'ibishanga
[hindura | hindura inkomoko]Nyuma yo gufata ingamba zo kubungabunga ibishanga ndetse n'ibidukikije mu Rwanda minisitiri w'ibidukikije yashimiye cyane abanyarwanda ndetse n'abafatanyabikorwa bagira uruhare mukubungabunga ibishanga n'ibindi nkabyo bifitiye abuturage umumaro ndetse bakanagira uruhare muguhugura abaturage no kubasobanurira akamaro ko kubungabunga ibidukikije.[2]
Iterambere n'ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Mu Rwanda hashizweho icyerekezo 2050 gifite insanganyamatsiko igira iti igihe kirageze ngo twite kurusobe rw'ibinyabuzima bijyanye n'ikerekezo 2050 u Rwanda rwihaye ngo rube mubihugu biteye imbere, binyuze mu iterambere ritabangamiye ibidukikije kandi rifite ubudahangarwa ku ngaruka z’imihindagurikire y’ibihe.
Ingaruka zo kwangiza ibinyabuzima n'ibidukikije
[hindura | hindura inkomoko]Bimaze kugaragara ko kutabungabunga ibishanga ubwabyo bigira ingaruka zikomeye ku [3]binyabuzima biba mu bishanga ndetse no ku iterambere ry'igihugu kuko ari umutungo kamere si ibyo gusa kandi kutabungabunga ibidukikije nibinyabuzima bidindiza itera mbere ry'igihugu muri rusange mu Rwanda cyane cyane mu mujyi wa kigali abaturage batuye mu bishanga batangiye kwimurwa kuko nabo byagaragaye ko babangamira urusobe rw'ibinyabuzima bituye mubishanga
Akamaro Rusanjye
[hindura | hindura inkomoko]Mu bishanga byo mu Rwanda habamo ibimera bya kimeza bivamo imiti itandukanye igirira rubanda[4] nyamwinshi akamaro bakoresha bivuza bavura abana ndese n'ibindi.... sibyo gusa kuko n'ibinyabuzima bibamo ari ingezi. bityo rero bikaba ari ingenzi kubungabunga ibidukikije kuko bifitie akamaro rubanda cyane ko ari bimwe mu biyungurura umwuka duhumeka.[5]
Bariza hano
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/tubungabunge-imigezi-ibishanga-n-ibiyaga-kera-byafatwaga-nk-aho-kujugunya-umwanda-min-mujawamariya
- ↑ "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-21. Retrieved 2023-04-19.
{{cite web}}
: CS1 maint: archived copy as title (link) - ↑ https://amarebe.com/ikiguzi-gitangaje-cyumwuka-duhumeka/
- ↑ https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/ibungabunga/article/tubungabunge-imigezi-ibishanga-n-ibiyaga-kera-byafatwaga-nk-aho-kujugunya-umwanda-min-mujawamariya
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyuma-yo-kurumba-bikomeye