Jump to content

Ibishanga bya Kigali: Kuringaniza Iterambere ry’imijyi no kubungabunga ibidukikije hagamijwe iterambere ryizaza

Kubijyanye na Wikipedia

Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, kigamije guhindura kigali umugi urambye mucyerekezo 2050. Muri kigali hagaragaye igabanuka ry’ibice by’ibishanga biva kuri 14% muri 2013 bikagera kuri 10,6% kugeza ubu, bigaterwa ahanini n’ibikorwa by’abantu . Kugeza ubu, muri Kigali hari ibishanga 37 bifite hegitari 9.160, bifite agaciro ka miliyoni zirenga 74 z’amadolari y' Amerika. Uku kugabanuka gushimangira imbogamizi zigarara mu guhuza iterambere ry’imijyi no kubungabunga ibidukikije[1].

Kuva mu 2017, guverinoma y'u Rwanda yashyize ingufu mu kurinda urusobe rw'ibinyabuzima. Guverinoma yimuye Imiryango yari itute mubishanga, kandi bahagarika ibikorwa byangiza ibishanga, guverinoma yakuye ibkorwa bigera ku 7,222 byangizaga ibishanga kandi bimuye imiryango irenga 3,600. Nubwo hari ingamba zafashwe, gusa inzira iracyakomeje. Ibikorwa nk'ibi byo kubungabunga ibishanga ni ingenzi, ntabwo ari urusobe rw'ibinyabuzima gusa ahubwo bifasha no mukugabanya ingaruka z' imyuzure no guharanira ko urusobe rw'ibinyabuzima biramba mu gihe kirekire[1].

Ubushakashatsi bwakozwe na Albertine Rift Conservation Society (ARCOS) bugaragaza inyungu zikomeye mu bukungu zo kubungabunga ibishanga bya Kigali[2]. Mu kubungabunga no kuzamura utwo duce twibishanga, u Rwanda rushobora kwinjiza amadolari arenga miliyari 1.9 mu 2025. Uyu mushinga urimo amafaranga yinjiza buri mwaka arenga miliyoni 155 z'amadolari y’Amerika. Mu gihugu hose, u Rwanda rufite ibishanga bigera ku 915, bingana na 10,6% by'ubutaka bwose, 38 muri byo bikaba byumye. Uyu muyoboro mugari w’ibishanga ushimangira ko hakenewe ingamba zihamye zo kubungabunga ibidukikije kugira ngo ubuzima bw’ibidukikije butere imbere ndetse n’ubukungu butere imbere.


Urutonde rw intanganturo

[hindura | hindura inkomoko]
  1. 1.0 1.1 https://mobile.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibyo-wamenya-ku-bishanga-byo-mu-mujyi-wa-kigali-bigiye-gutangira-gusanwa
  2. https://arcosnetwork.org/uploads/2022/01/Policy_Brief_Economic_Value_Kigali-City_Wetland_Complex.pdf