Ibishanga by’i Kigali bigiye gukorerwamo ubukerarugendo n’ubushakashatsi

Kubijyanye na Wikipedia
Igishanga cya Nyandungu.

Leta y’u Rwanda ivuga ko Banki y’Isi hamwe na bimwe mu bigega mpuzamahanga byayihaye inguzanyo n’inkunga byo gutunganya ibishanga by’i Kigali ndetse no gukomeza kuvugurura imijyi itandatu yunganira uyu murwa mukuru.

Ingengo y'imari[hindura | hindura inkomoko]

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) ivuga ko Banki y’Isi hamwe n’Ikigega cy’Isi gitera inkunga ibidukikije(GEF), ndetse n’icyitwa Nordic Development Fund(NDF), byatanze igishoro cy’amadolari ya Amerika miliyoni 170 (ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda miliyari 170).

MININFRA ivuga ko hazavamo amadolari ya Amerika miliyoni 50 (ni hafi miliyari 50 y’amanyarwanda) yagenewe kubaka ibikorwa remezo no gutera ibimera bibungabunga ibishanga by’i Kigali, ariko bigamije gushimisha abantu mu bijyanye n’ubukerarugendo hamwe n’ubushakashatsi.

Ubushobozi[hindura | hindura inkomoko]

Inkunga yatanzwe na Banki y’Isi kugira ngo ivugurure Kigali n’imijyi itandatu iwunganira, ni icyiciro cya kabiri cy’umushinga wiswe ‘Rwanda Urban Development(RUDP)’ uzamara imyaka itanu kuva muri 2021-2025.

Icyiciro cya mbere cya RUDP, Banki y’Isi yari yagihaye amadolari ya Amerika agera kuri miliyoni 100, aho kuva muri 2016 kugera muri 2021 Kigali yubatswemo imihanda yo mu makaritiye ireshya na kilomero 54.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://www.kigalitoday.com/ubukerarugendo/ahantu/article/ibishanga-by-i-kigali-bigiye-gukorerwamo-ubukerarugendo-n-ubushakashatsi