Ibisazi by’imbwa

Kubijyanye na Wikipedia
Ibisazi by’imbwa
Classification and external resources
Imbwa ifite uburwayi bw’ibisazi igeze mu rwego rwo guhinamirana (urwego rwa nyuma rw’ibisazi)
Imbwa ifite uburwayi bw’ibisazi igeze mu rwego rwo guhinamirana (urwego rwa nyuma rw’ibisazi)
Imbwa ifite uburwayi bw’ibisazi igeze mu rwego rwo guhinamirana (urwego rwa nyuma rw’ibisazi)
ICD/CIM-10A82 A82
MedlinePlus001334
dogs

Ibisazi by’imbwa ni indwara ikomeye iterwa na virusi yibasira ubwonko bw’umuntu cyangwa izindi nyamaswa zigira amaraso ashyushye.[1] Ibimenyetso by’ibanze bishobora kuba umuriro no gutitira kw’ahantu harumwe.[1] Ibyo bimenyetso bikurikirwa n’ikindi kimenyetso kimwe cyangwa byinshi aribyo: guhubuka mu bikorwa, kutagira rutangira mu myitwarire, [gutinya amazi,kudashobora kunyeganyeza ibice bimwe by’umubiri, kuvangirwa no guta umutwe].[1] Nyuma y’igaragara ry’ibimenyenyetso, ibisazi by’imbwa akenshi birangizwa n’urupfu. [1] Igihe cyo kwandura iyo ndwara nicyo kugaragaza ibimenyetso ubusanzwe kiri hagati y’ukwezi kumwe n’amezi atatu. Aliko iki gihe gishobora guhinduka, bikagaragara mu gihe kiri munsi y’icyumweru kugeza ku mwaka urenga. [1] Igihe gihindagurika bitewe n’uburebure bw’intera virusi igomba kugenda kugira ngo igere mu mitsi yo mu bwonko rwagati.[2]. Indwara y’ibisazi by’imbwa yanduza abantu iturutse ku zindi nyamaswa. Kwandura biba iyo inyamaswa ishishimuye cyangwa ikaruma indi nyamaswa cyangwa umuntu. [1] Urukonda rw’ inyamaswa yanduye narwo rushobora kwanduza indwara y’ ibisazi by’ imbwa igihe urwo rukonda ruhuye n’ igice cy’ umubiri w’ umuntu cyangwa w’inyamaswa gifite urukonda. [1] Abantu benshi barwara ibisazi by’ imbwa akenshi ni ababa barumwe nazo. ref name=WHO2013/> Mu bihugu bibonekamo imbwa zirwaye ibisazi, izirenga 99 ku ijana akenshi ziba zariwe n’ izindi mbwa.[3] Muri Amerika impamvu nyamukuru itera ibisazi ni ubucurama, kandi abantu bari munsi ya 5 ku ijana barwaye ibisazi biterwa no kuribwa n’ imbwa. [1][3] Inyamaswa zo mu bwoko bw’imbeba ntizikunze gufatwa n’ibisazi by’imbwa. [3] Virusi y’ibisazi by’imbwa igenda igana mu bwonko inyuze mu myakura ishamikiyeho. [1]Iyo ndwara ishobora kugaragazwa n’igipimo cyo kwa muganga igihe ibimenyetso byatangiye kugaragara gusa.[1]

Porogaramu zishinzwe kugenzura no gukingira inyamaswa zagabanije umubare w’imbwa zishobora gufatwa n’ ibisazi mu turere tumwe na tumwe tw’ isi. [1] Gukingira abantu mbere y’ uko bandura nibyo bikwiriye, cyane ku bantu bugarijwe n’icyo cyorezo. Igice cy’abantu bibasirwa cyane harimo abantu bakora mu bucurama cyangwa abamara igihe kirekire mu turere tw’isi dukunze kubamo indwara y’ ibisazi by’imbwa. [1] Mu bantu bigeze bibasirwa n’ indwara y’ ibisazi by’ imbwa, urukingo rwayo ndetse rimwe na rimwe umuti w’ ibyo bisazi bifite akamaro mu kwirinda indwara mu gihe yakingiwe mbere y’uko ibimenyetso bitangira kugaragara. [1] Kogesha isabune n’ amazi mu gihe cy’ iminota 15 aharumwe cyangwa ahanoshwe n’inzara cyangwa gukoresha umuti wica udukoko nabyo bituma indwara y ’ ibisazi by’ imbwa yirindwa. [1] Abantu bake gusa nibo babashije gukira indwara y’ ibisazi, nabwo ari uko bavuwe ku buryo bwimbitse bwitwa “Milwaukee protocol]]”. [4]

Buri mwaka, ku isi yose, indwara y’ibisazi by’imbwa ihitana abantu bari hagati ya 26,000 na 55,000. [1][5] Abapfa bazira iyo ndwara barenga 95 ku ijana kandi babarizwa muri Afurika na Aziya. <f name=WHO2013/> Indwara y’ ibisazi by’ imbwa iboneka mu bihugu birenga 150 kandi ku migabane yose uretse muri Antarkitika.[1] Abantu barenga biliyoni 3 baba mu turere tw’ isi tubamo indwara y’ ibisazi by’imbwa. [1] Mu gice kinini c’UBurayi na Ositarariya, indwara y’ ibisazi by’imbwa iboneka mu bucurama honyine. [6] Mu bihubu bito bito by’ ibirwa nta ndwara y’ ibisazi by’imbwa ihaba na busa. [7]

Inyandiko zifashishijwe[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.00 1.01 1.02 1.03 1.04 1.05 1.06 1.07 1.08 1.09 1.10 1.11 1.12 1.13 1.14 1.15 1.16 "Rabies Fact Sheet N°99". World Health Organization. July 2013. Retrieved 28 February 2014.
  2. Cotran RS; Kumar V; Fausto N (2005). Robbins and Cotran Pathologic Basis of Disease (7th ed.). Elsevier/Saunders. p. 1375. ISBN 0-7216-0187-1. {{cite book}}: Invalid |display-authors=3 (help); Unknown parameter |author-separator= ignored (help)
  3. 3.0 3.1 3.2 Tintinalli, Judith E. (2010). Emergency Medicine: A Comprehensive Study Guide (Emergency Medicine (Tintinalli)). McGraw-Hill. pp. Chapter 152. ISBN 0-07-148480-9.
  4. Hemachudha T, Ugolini G, Wacharapluesadee S, Sungkarat W, Shuangshoti S, Laothamatas J (May 2013). "Human rabosies: neuropathogenesis, diagnosis, and management". Lancet neurology. 12 (5): 498–513. doi:10.1016/s1474-4422(13)70038-3. PMID 23602163.{{cite journal}}: CS1 maint: multiple names: authors list (link)
  5. Lozano R, Naghavi M, Foreman K, Lim S, Shibuya K, Aboyans V, Abraham J, Adair T, Aggarwal R; et al. (Dec 15, 2012). "Global and regional mortality from 235 causes of death for 20 age groups in 1990 and 2010: a systematic analysis for the Global Burden of Disease Study 2010". Lancet. 380 (9859): 2095–128. doi:10.1016/S0140-6736(12)61728-0. PMID 23245604. {{cite journal}}: Explicit use of et al. in: |author= (help)CS1 maint: multiple names: authors list (link)
  6. "Presence / absence of rabies in 2007". World Health Organization. 2007. Retrieved 1 March 2014.
  7. "Rabies-Free Countries and PoliticalUnits". CDC. Retrieved 1 March 2014.