Ibiryo byagufasha kurwanya kuribwa munda

Kubijyanye na Wikipedia
Umuneke ni urubuto ruza kurutonde mubifasha umubiri

Kuba wabasha gufungura icupa, kwiyambika imyenda, kwijyana aho ushaka, ni ibintu tuba tubona ko byoroshye, kandi koko nta mbaraga nyinshi bisaba. Nyamara kuri bamwe, kubera indwara zo kuribwa mu ngingo ziba zarabafashe, no kwibyutsa ku buriri biba ari ingorabahizi.

Nubwo indwara z’imitsi na za rubagimpande zikunze kwibasira abasheshe akanguhe cyane, nyamara n’abakiri bato ntizibatinya. Ntibizagutangaze nubona umuntu ukiri muto ajya guhaguruka akabanza gutabaza nk’uriwe n’inzoka, ni uburwayi bwagera kuri buri wese.

Nubwo hari imiti itangwa kwa muganga mu kuvura izi ndwara, ndetse na siporo ikaba umwe mu miti myiza yo guhangana n’ubu burwayi, hari ibyo kurya no kunywa byagaragaye ko byifitemo ubushobozi bwo guhangana n’ubu burwayi. Nubwo ibi byo kurya atari imiti ariko kubikoresha kenshi mu gihe ugira ubu burwayi bizagufasha koroherwa ndetse wanabikoresha nk’urukingo mu gihe ubu burwayi butaragufata.

Ifunguro ryagufasha[hindura | hindura inkomoko]

Imineke[hindura | hindura inkomoko]

Imineke si iyo gukoreshwa mu migati cyangwa ngo ishyirwe muri ice cream. Ni isoko nziza ya potassium ukaba umunyungugu wongerera amagufa gukomera; irimo kandi magnesium, ikaba izwiho guhangana n’ibibazo binyuranye by’imitsi. Iyi magnesium izwiho gutuma amagufa abamo imyunyungugu ihagije, kandi abarwayi b’imitsi baba bafite amagufa adafite imyunyungugu. Kurya imineke kuri bo ni ingenzi.

imbuto

Inkeri zijimye[hindura | hindura inkomoko]

Inkeri zibamo amoko anyuranye harimo izitukura, izirabura n’izindi zijimye zenda gusa ubururu. Izi rero za nyuma uretse kuba ziryohera, ni na nziza mu kongerera ingufu ubudahangarwa bw’umubiri. Si ibyo gusa kuko harimo ibisukura umubiri bikanakuramo uburozi. Ibi bikaba binafasha mu kubyimbura cyane cyane ku barwaye indwara z’imitsi zibyimbisha.

Amafi nayo ni kimwe mu birirwa bifasha umubiri kumererwa neza

Amafi ya salmon[hindura | hindura inkomoko]

Aya mafi azwiho kuba akungahaye ku binure bya omega-3. Ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo cy’abanyamerika cyandika ku byo kurya bivura bwagaragaje ko abantu bakunze kurya ubu bwoko bw’amafi badakoresha cyane imiti igabanya uburibwe ikanabyimbura, kubera ko bya binure bya omega-3 byakoze akazi kari gukorwa n’iyo miti. Ibi binure bigabanya uburibwe bikanabyimbura.

Icyayi kicyatsi kirimo ibinyabutabire bifasha kurinda umubiri

Icyayi cy'icyatsi(green tea)[hindura | hindura inkomoko]

Iki cyayi kirimo ibinyabutabire binyuranye bizwiho kubyimbura no kugabanya uburibwe. Si ibyo gusa kuko kunywa iki cyayi bifasha mu kubuza ikoreshwa mu mubiri ry’ibinyabutabire byangiza ku mitwe y’amagufa, ari byo bivamo kubyimba no kuribwa cyane.

Umutobe w'amacunga[hindura | hindura inkomoko]

Umutobe w’amacunga kimwe n’indi mitobe myinshi ituruka ku mbuto ni isoko nziza ya vitamin C. iyi vitamin igira uruhare mu gukomera kw’amagufa, kandi kuyibura bigira ingaruka ku kwisana k’umubiri, amagufa n’amenyo. Uyu mutobe rero urwanya ibi.

Tofu[hindura | hindura inkomoko]

Iki cyo kurya gikomoka kuri soya kirimo poroteyine zirwanya indwara z’imitsi. By’umwihariko kuribwa mu ngingo, birwanywa no kurya tofu cyangwa ibindi bikomoka kuri soyakuko poroteyine zirimo zisana amagufa muri rusange bikarwanya kuribwa.

Ubunyobwa[hindura | hindura inkomoko]

Mu bunyobwa dusangamo niacinamide ikaba ifasha gutuma mu ngingo hakora neza bityo bikarwanya kuribwa mu ngingo. Ibi bituma ikoreshwa ry’imiti igabanya kuribwa rigabanyuka bityo uretse no kudakoresha imiti cyane, binafasha igifu kuko iyo miti ibangamira cyane igifu.

Ibinyampeke byuzuye[hindura | hindura inkomoko]

Iyo tuvuze impeke zuzuye tuba tuvuga za zindi zitabanje kunyuzwa mu nganda zizigira umweru. Izi mpeke rero zizwiho kurwanya kubyimbirwa kuko zibuza poroteyine yitwa C-reactive gukora, ikaba ari imwe mu mpamvu zo kurwara indwara zo kurwara imitsi. Izo mpeke twavuga ingano, ibigori, amasaka, umuceri, uburo.

Icyinzari[hindura | hindura inkomoko]

Iki kirungo uretse kuba kiryoshya ibyo kurya, ariko kinazwiho kurwanya uburibwe kikanafasha kubyimbuka. Ubushakashatsi buracyakorwa ngo hamenyekane neza ibinyabutabire birimo bituma icyinzari kigira izi ngufu, gusa kuba kibyimbura byo byaragaragajwe.

Urubuto Rwa Pome

Pome[hindura | hindura inkomoko]

Uru rubuto rukungahaye ku kinyabutabire cya quercetin. Iki kinyabutabire kikaba kizwiho kugabanya uburibwe no kubyimbura, ndetse pome ikora kimwe na ibuprofen cyangwa diclofenac, imiti izwiho kurwanya uburibwe no kubyimbirwa. Quercetin iboneka cyane mu gice cy’inyuma, niyo mpamvu ari byiza kuyiryana n’igishishwa.

Reba[hindura | hindura inkomoko]

[1]

  1. https://umutihealth.com/kuribwa-mu-ngingo/