Jump to content

Ibirindiro

Kubijyanye na Wikipedia
ibirindiro

Icyifuzo cy'Ibirindiro

[hindura | hindura inkomoko]
Intwari

Intwali igaruka bahunga

Ya rukanga-miheto !

Yangombye imisare

5. sinayisigira umugaragu.

Nyêndanyé n’ iimacumu,

mbéra ko isibo,

intoki ziyisangwa mu gifunga

impfûra iréma urugâmba,

10. sinayicarana mû ntéko

induru ivugije abakoni

ndamaga njya kuyishatkira intambara.

Irakaliye abatwara imikoré

sinayikama imbere :

15. ‘mbonyé ko nzabikundirwa

Imbaraga iranjyana mbaganamo.

Uwababeraga indongozi

nkinga mùsanga

abarinzi

sinareka asubira mu babo.

20.Ntsinduka ku mugina:

ruvusha ndyaka itoki !

Ni ilyarubiye mu bibasha,

nyamunsi iligénda imbere.

Imbaraga y’ikigémbe ihitana uruge,

25 umuheto we uhinduka umutâmbya.

Imbabazi zo kumushahura ziranyegura

uruguma rw’inkota ndarutaniliza.

‘Maze kumugira ùw’ibisiga

sinasigaho kuba ingénzi

30. abâbo bagarutse rurangomba :

ndwigirahon’iyanjye ngabo.

Yânze gushira ubukana

sinayikura ku rugâmba

ndayireka ibonanan’abarwanyi.

35. Ibaye rwêma mu myambi

ndakaranjyakuyiréngera :

imitimba iyikozeho iragonya,

inti zitebera mu ntoki ;

intanage zibera ibisate mu ntambara

40.Imitarati bayihunganamo ubusa :

batanguranwa bàsango intéko

aliukubasatira.

Bashyikiranye n’uwabategekaga

atangaabandi kubaza abànyarugamba

45. Ati : »uriya musore wibunza ku rugamba,

Barasa ntabyiteho,

Ntimube mwamugaruraga n’imiheto?”

ibirindiro

Bati:”yabaye nyawita,

Nta wamuturukira, ararinda!

50. Uwo basakiranye tugihura

Ni we yagize umugwa-mbere:

Urugamba yaruremaga

Amaze kwambara ibinyita!”

Ati:”Uwo inkongoro zishita

55. wabuze ababo bamugarukira,

Ko mwali umutwe w’ingabo

Ntimube mwamuteshaga?”

Bati: “Yamucumise umufuka tugishyikirana,

Ni Imanzi ntaneshwa ku wo yishe!”

60. Ati: “Ese mwe mwaturukiliwe n’igitero bugisesa,

Uriya musore udatuza isibo,

W’ingabo isumbya izindi urubega

Uhagaze hagati y’ingamba zombie,

Rubanda ik’ubanaho bagarukira, ni nde? »

65. Bati : « Ni Cyambara-musango ! »

« -Jye wabonye aho ashahulira Rutebera,

N’uwamuhongera batatu

Ntiyatahira abo

Kereka abiciye n’umutware!

70. Ni ingabo yataramye:

Ntatuza guhamya!

Ubwo aremera inzira aho idasnzwe

Arashaka kudukuba

Nimushibure turebe aho twihisha

75. nguyu arakinga Inshengerana-bigwi!”

Bacyambaza Imana indetse,

Mbarusha iyanjye ituma mbahora hafi:

Mbijugunya imbere

Bahindukira bahunga.

80. Ilihorana umujinya w’ababisha

Ndiboneje mu gihumbi cy’umufozi

Iruba ly’icumu limuheza aho;

Umukamba w’inda uraturika

Limuhinguranya yalimisheho ibitenga

85. umutuku w’amaraso uba itanganika ku butaka.

Na we limutegeka gupfa nk’uwo kwa Mutana

Cynagwa undi wo kuli Butozo

Naliteye mu ikubitiro.

Ingabo nziza mpora nzimenera ndibanguye:

90. Iyanyambitse ibinyita by’abantu batatu

Mu ngerero zo ku Itambi;

Mu ngali zo kwa Nkundiye

Naliremanye igisagara

Ligongesha Umusarasi.

95. Sinzasigaho kulikunda

Ruvusha lyarantoranye :

Ikiganza kilitera nticyifuza inkwaya.

Nditwarana n’ingabo yanjye

« mugabo-urinda-ibyuma »

100. na yo bayindemeye inkwiye.

Igira igikundiro iyo ikora intambara:

Yakukanye uwo nica mu mwaro w’i Kivu,

Ntiyakira agwa mu ruhanga rw’iyo ngabo.

Yakiswe inshengera-rugamba!

105. Iyo nyifashe mu gifunga

Abavunyi mba mbafite.

Nayigize nk’iya Rusenga-tabaro,

Aliko izina lyo gusumba iz’abatinyi

Ikitwa Rudasumbwa-mu-mihigo.[1]

  1. https://rw.amateka.net/iiid-hauts-faits/