Ibiraribyamateka

Kubijyanye na Wikipedia

Emmanweli Gapyisi

Emmanweli Gapyisi yavukiye ku Gikongoro mu w’1953. Mu mashuri yize iby'ubukungu, abyiga mu Bubiligi muri kaminuza yigenga ya Buruseli. Aha kandi yanahabay umukuru w'abanyeshuri. Arangije amashuri, yasubiye mu Rwanda, ahakora imirimo itandukanye: yakoze muri BUNEP, MINITRAPE (mu Rwanda) ndetse na SHELTER (muri Kenya). Nyuma yaje kujya gukorera muri Gineya Konakiri mu bijyanye n'imishinga ya LONI. Mu gihe cy'amashyaka menshi mu Rwanda, Gapyisi ari mu bari barangaje abarwanashyaka ba MDR. Yaje kwicwa kuwa 18 Gicurasi umwaka w'1993.