Ibinyabuzima

Kubijyanye na Wikipedia
Ingangi muri Parike y'ibirunga

AMOKO B'IBINYABUZIMA[hindura | hindura inkomoko]

Inyoni

Urusobe rw’ibinyabuzima ni uruvange rw’amoko y’ubuzima n’imikoranire yayo n’iy’ibindi bidukikije byatumye isi iba ahantu honyine ho gutura ku bantu (CDB 2000). Urusobe rw’ibinyabuzima tubona none rukomoka ku mamiliyaridi y’imyaka y’ihindagurika ryakozwe n’imitere y’ibikorwa by’umwimerere, hanyuma umuntu abigira mo uruhare rwagiye rurushaho gukomera. N’ubwo u Rwanda ari agahugu gatoya, rufite urusobe rw’ibintu bihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije (écosystèmes), ibimera n’inyamaswa. Kuba ruri hagati mu rwunge rw’ibibaya bya Rift Albertine mu ishami ry’amajyaruguru rya Rift Valley yo muri Afurika ni ikintu gifite icyo kimaze.[1][2]

Akarere kibiyaga bigari

AKARERE[hindura | hindura inkomoko]

Aka karere ni kamwe mu bihugu byo muri Afurika bifite ibinyabuzima binyuranye kurusha ibindi bihugu. Gacumbikiye hafi 40 ku ijana by’amoko y’inyamaswa zonsa z’umugabane (amoko 402), urusobe rwaguye rw’inyoni (amoko 1.061), inyamaswa zikururuka n’iziba mu mazi zikaza no hanze (amoko 293), n’ibimera bitumburuka (amoko 5,793). ‘’Rift Albertine’’ ifashwe nk’aho ari yo ifite umutungo w'amoko y’ibinyabuzima kurusha ahandi muri Afurika. Ibonwa nk’aho ari indiri y’urusobe rw’ibinyabuzima ifite inyamaswa zonsa zihakomoka kurusha ahandi hose muri Afurika : inyoni, ibinyugunyugu, amafi n’inyamaswa zo mu mazi ziza no ku butaka.[1][2]

Umudugudu

IMITURIRE[hindura | hindura inkomoko]

Imiturire yo mu Rwanda iboneka rwagati muri ‘’Rift Albertine’’ na yo iranyuranye, uhereye ku rusobe rw’ibihumeka n’ibidahumeka bikoze ireme n’umwimerere by’ahantu byo mu misozi ya Afurika mu turere tw’amajyaruguru n’utw’uburenerazuba ukagera mu mashyamba yo mu mibande, ahantu h’ibiti bitatanye n’ahantu h’ubwatsi butoshye n’umukenke mu turere tw’amajyepfo n’utw’uburasirazuba.[3][4][5]

IBINDI[hindura | hindura inkomoko]

Habaho n’indi miturire ikikije amashyuza akomoka ku birunga no ku mu manuko w’ibirutsi by’ibirunga bya kera, cyane cyane mu gice cy’amajyaruguru ashyira uburasirazuba bw’igihugu. U Rwanda rufite na none ibiyaga byinshi n’ahantu hahehereye henshi bikize mu kugira amoko anyuranye y’ibinyabuzima. N’ubwo ayo moko yose y’urusobe rw’ibihumeka n’ibidahumeka bigize ireme n’umwimerere by’ahantu mu rwego rw’ibidukikije atarakorerwa neza ubushakashatsi, atunze urusobe rw’inyamaswa, ibimera n’udukoko ku bwinshi.[1][2][3][4][5]

AMASHAKIRO[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 1.2 https://www.kigalitoday.com/ibidukikije/article/menya-igitera-zimwe-mu-nyamaswa-kuzimira
  2. 2.0 2.1 2.2 https://inyarwanda.com/inkuru/95416/ihungabana-ryibidukikije-rirongera-igabanuka-ryubukungu-bwisi-yose-95416.html
  3. 3.0 3.1 https://ar.umuseke.rw/umudugudu-uzaba-intangarugero-ugiye-kubakwa-na-kaminuza.hmtl
  4. 4.0 4.1 https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umujyi-wa-kigali-ugiye-kuvugurura-imiturire-mu-bice-bya-muhima-na-gatsata
  5. 5.0 5.1 https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/ubukungu/article/imigi-izunganira-kigali-mu-gutuza-abantu-neza-yamenyekanye