Ibinyabiziga bihumanya ikirere
U Rwanda rufite intego yo kugabanya imyuka yangiza ikirere ku gipimo cya 38% mu mwaka wa 2030.
Ingamba ku Ibinyabiziga bihumanya ikirere
[hindura | hindura inkomoko]Iyo ugeze ku kigo gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw’ibinyabiziga ahitwa kuri "Controle technique", uhasanga imodoka nyinshi zaje kugenzurwa kugira ngo harebwe niba zujuje ibisabwa kugira ngo zibashe kugenda mu mihanda yo mu Rwanda ndetse nahandi hose mumahanga ikinyabiziga kigomba kubanza gukorerwa isuzumwa kugirango gihabwe uburenganzirwa rwo kugenda mumuhanda.[1]Guhera mu ntangiriro z’umwaka wa 2015,mu bigenzurwa harimo n’imyuka isohorwa n’ibyo binyabiziga, nk’uko iteka ryasohotse mu kwezi k’Ukuboza mu mwaka 2013 rivuga ku bugenzuzi bw’ubuziranenge bw’imyotsi isohorwa n’ibinyabiziga ryabiteganyaga.[2]
Ibindi mubituma habaho ihumana ry'ikirere
[hindura | hindura inkomoko]Imwe mu myuka ihumanya ikirere ku rwego rwo hejuru, ibikorwa by'ubuhinzi n'ubworozi byihariye 53% by'imyuka yose, umwuka w'inka zuza wihariye 24%, imyuka iva mu butaka n'ifumbire yihariye 16%. Ibikorwa bitanga ingufu z'amashanyarazi, imodoka n'ibindi biri ku gipimo cya 34% mu kohereza imyuka mu kirere, imyuka iva mu bishingwe yihariye 14%, mu gihe inganda zohereza 3% by'imyuka yose ijya mu kirere.[3]
Ibindi wamenya
[hindura | hindura inkomoko]Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyuka ihumanya ikirere yagabanutse mu mwaka 2020 mu bihe hashyirwagaho gahunda ya Guma mu rugo hirya no hino mu bihugu bitandukanye kubera icyorezo cya Covid-19.[4]Ishami rishinzwe ibirebana n’Ikirere ku Isi, ryagaragaje ko ibigihumanya byagabanutseho 40% muri Amerika y’Amajyepfo, Amajyepfo ya Asia n’ibice bito by’u Burayi n’Amajyaruguru ya Amerika.[5]Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu gihe icyorezo cya Covid-19 cyavuzaga ubuhuha, ibihugu bigafata umwanzuro wa gushyiraho gahunda ya guma mu rugo no guhagarika ingendo zitandukanye byatumye imyuka yangiza ikirere igabanuka by’umwihariko mu bice by’imijyi.
Amashakiro
[hindura | hindura inkomoko]- ↑ https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/ibinyabiziga-bihumanya-ikirere-byarahagurukiwe
- ↑ https://www.kigalitoday.com/inkuru-zicukumbuye/article/ibinyabiziga-bihumanya-ikirere-byarahagurukiwe
- ↑ https://www.rba.co.rw/post/U-Rwanda-rugeze-he-ku-ntego-rwihaye-zo-kugabanya-imyuka-ihumanya-ikirere
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/muri-guma-mu-rugo-za-2020-imyuka-ihumanya-ikirere-yaragabanutse-ku-isi
- ↑ https://mobile.igihe.com/amakuru/mu-mahanga/article/muri-guma-mu-rugo-za-2020-imyuka-ihumanya-ikirere-yaragabanutse-ku-isi