Ibimera tubana nabyo

Kubijyanye na Wikipedia
ibimera
ibiti bibana n'abantu

Benshi muritwe tugiye dufite ubusitani buto cyangwa bunini mungo zacu murwego rwo kugaragara neza ndetse nokongera umwuka mwiza (oxygen) aho dutuye.[1]

Ibimera bidufasha mukwivura dukoresha mubuzima bwa burimusi[hindura | hindura inkomoko]

Hari ndwara dushobora kwivura dukoresheje ibyo bimera ariko ni byiza ko tubanza kumenya ko izo ndwara tuzifite tugana abaganga hanyuma twamara kumenya ko umubiri wahuye nubwo burwayi tukabona gukoresha iyo miti y’ibimera.Ubuzima bwiza ni isoko yo kubaho neza, ariko nanone rimwe na rimwe ubwo buzima hari igihe tubwangiza nanone dukoresheje ibimera kutamenya uko ugomba gufata ifunguro rya buri munsi, kuko kurya ntabwo ari ukwuzuza igifu.[2]Igitunguru, Oignon cg Onion, ni kimwe mu birungo byifashishwa mugikoni ngo biryoshye ibiryo, ariko mubyukuri ni numuti uhambaye uvura.Tungurusumu, Ail cg Garilc ni ikimera gitangaje, kiri mubwoko bw'ibitunguru, ifite impumuro yihariye kandi ikakaye ikunze gutinda kumuntu.[3]Tangawizi, Ginger cg Gingembre, nikimwe mu bimera bifitiye akamaro gakomeye umubiri wacu, uretse kuba yifitemo uburyohe karemano haba.Indimu, Citron cg Lemon, ni urubuto rutangaje rufite akamaro gahambaye kubuzima bwacu. Indimu ni isoko ntagereranywa ya vitamini C.Ibibabi by’amapapayi ntaho utabisanga kuko hari n’igihe byimeza ahataka imbuto zabyo, urubuto rw’Ipapayi cyangwa se imbuto z’imbere mu ipapayi ndetse n’amababi yayo bishobora gukorwamo imiti kandi bikagirira umubiri wacu akamaro.Burya kandi cya gishishwa cy’Ipapayi uzasanga cyane cyane abakobwa bagikoresha iyo bamaze kuyirwa bakakisiga ku mubiri cyane cyane mu maso kuko burya kirwanya ibiheri byo mu maso kandi kigatuma bagira umubiri woroshye.[4]Urusenda, Chilli pepper, Spice, Piment, Épices nandi mazina menshi barwita, ni kimwe mubirungo bikoreshwa cyane hirya no hino ku isi,Teyi, Romarin cg Rosemary Ni ikimera gifite akamaro gakomeye cyane kubuzima bwacu, haba kuyikoresha imbere mu mubiri( tuyitekana n’ibyo kurya.Umucyayicyayi(Lemongrace) cg Citronelle, nikimwe mubirungo by'icyayi bifitiye akamaro kanini umubiri wacu bitewe ahanini nuko kigirira umumaro ubuzima bwamuntu.[5]Green tea, Icyayi cy'icyatsi kibisi cg thé vert, Nikimwe mubimera byifashishwa mu kubungabunga ubuzima bwa muntu. Gifitiye umubiri wacu.

Ingaruka Dushobora guhura nazo mu Ibimera[hindura | hindura inkomoko]

Bimwe muri ibyo bihingwa duhura nabyo kenshi ariko ukwiriye kwirinda kuko bishobora kuba uburozi bukomeye kubuzima bwa muntu binyuze kukurya cyangwa gukora ku mababi, imbuto, indabyo, imizi cyangwa imitobe yabyo ndetse nomubundi buryo butandukanye ushobora guhura nabyo.Ikimera cyitwa Sansevieria,Iki gihingwa ntabwo gifite uburozi nk’ibindi, ariko gitanga ibimenyetso bimara igihe gito nko kubabara umunwa, kugira amacandwe menshi hamwe no kugira isesemi ndetse rimwe narimwe kigashobora kubyara ibindi bibazo igihe cyariwe,[6]icyakabiri ni Philodendron Mu bantu, cyane cyane ku bana bato, gufata filodendron mubisanzwe bigira ingaruka zoroheje gusa, harimo no kubyimba umunwa hamwe n’inzira zifungura. Mugihe ugerageje kubirya cyane cyane nko kubana bishobora kubaviramo urupfu,Icyagatatu Dieffenbachia iki ni ikimera gikunze kugaragara mungo zitandukanye nyamara ni kibi cyane kubuzima bw’umuntu, dore ko uramutse ukiriye cyakuviramo ingaruka zikomeye mubuhumekero bikaba byanakuviramo urupfu.[7]Icya kane Spathipyllyum Ibi bimera nibyiza byoza ikirere. Kimwe na filodendroni na pothos, ariko bishobora gutera ibibazo bikomeye cyane birimo n’urupfu mugihe wabikoresheje, byagutera kubyimba iminwa, nururimi, ingorane zo kuvuga cyangwa kumira, kuruka, isesemi, no gucibwamo,

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. https://amarebe.com/dore-ibimera-tubana-nabyo-bishobora-kutwica-tutabyitondeye/
  2. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  3. https://ubuzimabwiza.wixsite.com/ubuzimabwiza/blog/categories/ibimera-bivura-herbes-m%C3%A9decinal
  4. "Archive copy". Archived from the original on 2023-02-18. Retrieved 2023-02-21.{{cite web}}: CS1 maint: archived copy as title (link)
  5. https://ubuzimabwiza.wixsite.com/ubuzimabwiza/blog/categories/ibimera-bivura-herbes-m%C3%A9decinal
  6. https://amarebe.com/dore-ibimera-tubana-nabyo-bishobora-kutwica-tutabyitondeye/
  7. https://amarebe.com/dore-ibimera-tubana-nabyo-bishobora-kutwica-tutabyitondeye/