Jump to content

Ibimera mu Rwanda

Kubijyanye na Wikipedia
Ibimera

U Rwanda rucumbikiye ibimera by’amoko menshi anyuranye kubera urusobe rw’imiterere y’igihugu n’urw’ikirere ruhanitse kuva mu burengerazuba kugera mu burasirazuba. Ibimera bito bizamura amazi mu miheha yabyo (plantes vasculaires) bibarirwa hafi mu moko 3000 aturuka mu turere dutandukanye bitewe n’imiterere nyabuzima y’ahantu. [1]

Amoko y'ibimera

[hindura | hindura inkomoko]

Amoko hafi 280 y’ibimera bigira uburabyo bituruka mu Rwanda abonwa nk’akomoka muri Albertine Rift. Muri ayo moko cyimeza, hafi 20 yihariwe n’u Rwanda, amoko 50 aboneka gusa mu Rwanda no muri Kongo y’Uburasirazuba ,naho amoko 20 yabonetse gusa mu Rwanda no mu Burundi .

  1. https://rba.co.rw/post/Min-Mujawamariya-Hakenewe-ubufatanye-bwinzego-mu-kubungabunga-ibidukikije