Ibimera byugarijwe no gushiraho muri Afurika yo hagati

Kubijyanye na Wikipedia
Gutera igiti

Kimwe cya gatatu cy'ibimera byo mu karere k'Afurika yo hagati biri gukendera bishiraho, nkuko bikubiye mu bushakashatsi bushya.

Ibyo Wamenya[hindura | hindura inkomoko]

igiti

Igice kinini cy'uburasirazuba bw'Afurika, Ethiopia, ndetse n'ibice bimwe bya Tanzania n'ibya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo ni byo byugarijwe bikomeye, bishobora gutakaza ibirenga 40% by'ibimera.Bimwe mu bimera byugarijwe no gushiraho harimo ibiti, ibyatsi ndetse n'ibyo mu muryango umwe n'imizabibu.Ibyo byago byo gushiraho kw'ibimera biterwa n'ibirimo; itemwa ry'amashyamba, kwiyongera kw'abaturage ndetse n'imihindagurikire y'ikirere, nkuko abahanga muri siyansi babivuga.Thomas Couvreur wo mu kigo cy'Ubufaransa cy'iterambere rirambye akaba ari na we wayoboye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi,[1]yagize ati:"Urusobe rw'ibinyabuzima rutanga ibyiza bitabarika ku bantu kandi kubura urwo rusobe bishyize mu kaga ejo hazaza hacu".Yongeyeho ko ibura ry'urusobe rw'ibinyabuzima rizaba ikibazo cy'umwihariko mu karere k'Afurika yo hagati.Ati: "Ni akarere karimo urusobe rutangaje rw'ibinyabuzima ariko gafite ingorane zikomeye mu mibereho y'abantu na politiki kandi kitezwemo kwiyongera kwihuse kw'abaturage mu myaka ibarirwa muri za mirongo iri imbere".

Icyo Ubushakashatsi bwabonye[hindura | hindura inkomoko]

Ibyavuye mu ubushakashatsi, byatangajwe mu kinyamakuru cy'ubushakashatsi muri siyansi cya Science Advances, byagezweho hagendewe ku buryo bwavuguruwe bwo kugenzura ibyago byo gushiraho.Ubusanzwe amagenzura y'ibimera n'ibisimba byugarijwe no gushiraho atangazwa ku rutonde ruzwi nka The Red List of Threatened Species.Urwo rutonde rutangazwa n'ishyirahamwe mpuzamahanga ryo kubungabunga ibidukikije ruzwi mu Cyongereza nka International Union for Conservation of Nature (IUCN).Kugeza ubu, hafi inyamabere icyenda muri buri nyamabere 10. na 2/3 by'inyoni byaragenzuwe.Ariko ibitagera ku 8% by'ibimera (indabo n'ibindi bimera, ukuyemo urubobi ('mousses') na 'algues') ni byo bimaze kugenzurwa.[1]Abashakashatsi bakoresheje uburyo busa ariko bwihuse kurushaho mu kugenzura ibyago byo gushiraho ku moko y'ibimera arenga 20,000.Basanze 33% by'amoko y'ibimera ashobora kuzibasirwa no gushiraho, naho ibindi bingana na kimwe cya gatatu bikaba imbonekarimwe, bikaba byazugarizwa no gushiraho mu gihe cya vuba kiri imbere.Bavuga ko biterwa ahanini n'ibikorwa bya muntu birimo nko gutema amashyamba, impinduka mu mikoreshereze y'ubutaka, ubwiyongere bw'abaturage, iterambere mu bukungu n'imihindagurikire y'ikirere.

Amashakiro[hindura | hindura inkomoko]

  1. 1.0 1.1 https://www.bbc.com/gahuza/amakuru-50499863