Jump to content

Ibikorwa 1500 bishobora guhanirwa gukoresha amazi nta ruhushya

Kubijyanye na Wikipedia
kigali
Amazi atemba

Ibikorwa by’ubucuruzi birenga 1500 bishobora guhabwa ibihano birimo n’igifungo kuri ba nyirabyo kubera gukoresha amazi nta ruhushya bibifitiye.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Impushya zo Gukoresha Amazi mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda (RWB) Munyandinda Vital, yabwiye The New Times ko umutungo kamere w’amazi ukwiye gukoreshwa neza ku bw’inyungu z’abariho ubu n’abo mu gihe kizaza.

Ati “Kuri ubu dufite nibura abakoresha amazi banini 2200. Kugeza ubu hari 696 babifitiye impushya.”

Munyandinda avuga ko itegeko ryo mu 2018 rigenga ikoreshwa ry’amazi mu ngingo ya 36 riteganya ko ‘buri wese ukoresha cyangwa ukora igikorwa cyerekeye amazi atabifitiye uruhushyarwo kuyakoresha uko bikwiye aba akoze icyaha’.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitarenze amezi atatu n’ihazabu y’ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe muri ibi bihano.

Munyandinda avuga ko iyo igikorwa cy’ubucuruzi gikoresha amazi ariko nta ruhushya kibifitiye kiba kitazwi mu biyagenerwa ndetse ntikinashyirwe mu igenamigambi, ibi bishobora gutuma kiyabura cyangwa kikabangamira abandi bayakeneye.

Yavuze ko bifuza kumenya uko amazi akoreshwa, abayakoresha n’aho baherereye kugira ngo byorohe kumenya ingano y’akoreshwa.

Munyandinda yasobanuye ko nko kuhira ahantu harenze hegitari imwe ari urugero rumwe rw’igikorwa gikeneye gusaba uruhushya rwo gukoresha amazi.

Kubaka igikorwaremezo ku mugezi, ikiyaga cyangwa idamu, icyuzi cy’amafi, aho kurongera ikawa, inganda zikoresha amazi, ingomero z’amashanyarazi, ibigo bicukura amabuye y’agaciro, ibicukura gaz, ibikorwa byo kuruhuka ku mazi ni bimwe mu bikorwa bikenera uruhushya.

kwuhira ubuso burenze hegitari kimwe mubikorwa bigomba kubanza byasabirwa uburenganzira

Munyandinda yavuze ko gukoresha umutungo kamere w’amazi bishobora gutera ibibazo mu micungire yabyo bikaba byagira ingaruka ku bukungu n’imibereho y’abatuye igihugu.

Indi ngaruka kandi ni uko bituma ishoramari ryakozwe mu mutungo kamere w’amazi ritagaruzwa.

[1]

  1. http://www.igihe.com/ibidukikije/article/ibikorwa-1500-bishobora-guhanirwa-gukoresha-amazi-nta-ruhushya