Ibikomeje gutiza umurindi ikoreshwa ry’inkwi n’amakara mu Rwanda
Abakora muri serivisi zo guhanga no gucuruza ibikoresho n’ibicanwa bitangiza ibidukikije, bagaragaje ko kuba ibiciro byabyo bikiri hejuru biri mu bitiza umurindi gukoresha amakara n’inkwi mu guteka.
Ibi byagaragajwe n’abakozi b’ibigo binyuranye bikora ibicanwa bitangiza ibidukikije ubwo hasozwaga amahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’ikigo cya Energy Developpers mu Rwanda gihuza abikorera bari mu rwego rw’ingufu.
Muri aya mahugurwa bahuguwe ku birebana n’uburyo nyabwo bwo kwiga isoko, gukora ibicuruzwa bifite ubuziranenge, guhanga udushya tugamije guca burundu iyangirika ry’ikirere n’uburyo bwa nyabwo bwo gukorera amafaranga.
Ni amahugurwa yitabiriwe n’ibigo birenga 40 bikora ibintu binyuranye birimo ibicuruza gaz, amashyiga ya kijyambere, imbabura zigezweho n’ibindi bigamije kwirinda iyangirika ry’ibidukikije bikoreshwa mu guteka.
Ibarura
[hindura | hindura inkomoko]Kugeza ubu abakoresha inkwi n’amakara mu guteka mu Rwanda bagera kuri 79,9% bivuze ko bakiri hejuru cyane.
Minisiteri y’Ibidukikije igaragaza ko nibura hakenewe asaga miliyari 1,37 y’amadorali kugira ngo guverinoma igere ku ntego yo kugabanya ikoreshwa ry’amakara kuva ku kigero cya 85% bariho mu 2019 kugera kuri 42% mu 2030.
Ingamba za leta
[hindura | hindura inkomoko]Mu rwego rwo guharanira ko abakoresha inkwi n’amakara bagabanyuka mu Rwanda, Leta yemeye gushyira nkunganire mu bikorwa bitandukanye by’abakora ibicanwa n’ibikoresho byifashishwa mu gutunganya amafunguro bitangiza ikirere.
Binyuze muri Banki y’Amajyambere y’u Rwanda, Guverinoma ku bufatanye na Banki y’Isi yashoyemo asaga miliyari 20 Frw azifashishwa nka nkunganire ku bakenera kugura ibikoresho byifashishwa mu guteka byaguraga amafaranga menshi.
Iyi nkunganire iri mu murongo wo kugabanya umugogoro w’ibiciro biri hejuru ku bifuzaga gukoresha amashyiga ya kijyambere, imirasire y’izuba igezweho n’ibindi binyuranye byari bifite igiciro kiri hejuru.
Biteganyijwe ko kubera nkunganire, abari mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe bazajya bishyurirwa na Leta nibura 90% by’igiciro gisanzwe cy’ishyiga cyangwa umurasire ushobora gukoreshwa, icya kabiri bishyurirwe 70% n’icya gatatu bishyurirwe 45%.
Izi nkunganire zitangwa ku bigo bikora ibi bikoresho kugira ngo bigabanye ibiciro ku masoko aho bisaba ko ikigo cyandika gisaba BRD gushyirwa muri gahunda ya nkunganire kugira ngo kigeze ku banyarwanda ibyo gikora ku giciro cyo hasi.
Biteganyijwe ko nkunganire izasiga imiryango ibumbi 500 igezweho n’ibicanwa bitangiza ibidukikije ni ukuvuga ko nibura miliyoni zirenga ebyiri z’abaturage zizagerwaho n’iyi gahunda.